Hadutse inzoga yitwa’ Magwingi’ Uyinyoye ntatinya no guterera akabariro mu muhanda, abatuye i Musanze bakomeje guhangayikishwa n’ iki cyorezo

Musanze: Mu Murenge wa Cyuve abahatuye bahangayikishijwe n’urugomo ruterwa n’inzoga y’inkorano yadutse yitwa ‘Magwingi’, inatera abayisomye kuva imyuna, bagasaba inzego z’ubuyobozi ko zahagurukira icyo kibazo.

Aba baturage bemeza ko iyi nzoga yadutse isindisha birenze urugero by’umwihariko ikaba ikomeje gutera ubwiyongere bw’urugomo ruri kugaragara muri Cyuve muri iyi minsi.Ni mu gihe kandi banavuga ko ikorwa mu majyani, isukari, ikawa na pakimaya, ko umuntu yinjira mu kabari irimo nyuma y’iminota 30 agasohoka adandabirana.

Igiteye inkeke, aba baturage bo mu Kagari Ka Kabeza mu Mudugudu wa Gashangiro cyane muri Santere ya Kabindi, bavuga ko “Magwingi” uyinyweye abyuka ava amaraso mu mazuru.

Umwe yagize ati ” Magwingi hano ikomeje guteza ibibazo hano kandi aho yengerwa muri iyi santere harazwi ariko twibaza impamvu idacika, umuntu iyo amaze kuyinywa arasakuza, akanduranya yagera mu rugo abana n’umugore bagahunga.”Undi agira ati ” Usibye no kuba hano abagore turazwa ku nkeke iyo abagabo bacu bamaze gusinda Magwingi, hari n’ababyuka ngo bagiye kuyisogongera bakirirwa bagaragurika.”

Igiteye agahinda ngo umugore wayihamije iyo ahuye n’umugabo wayisomye, ntibatinya no gukorera ibiterasoni ku karubanda.

Abanywa kuri iyi nzoga biyemerera ko imaze kubabata, kwirirwa batayinyoye bisa n’ibidashoboka mu gihe nyamara ibibazo biterwa na yo bikomeje guteza inkeke.

Ni ho abo baturage bahera basaba ko ubuyobozi ko bwahagurukira iki kibazo kuko abasinze iyi nzoga bakomeza kongera ibibazo by’umutekano muke.

Ni kenshi abaturage bo mu Karere ka Musanze basabwa guca ukubiri n’inzoga ziswe ‘Nzogejo’, ‘Muhenyina’, ‘Umuzefaniya’, n’izindi. Bakibutswa ko n’izujuje ubuziranenge bagomba kuzinywa mu masaha ya nyuma y’akazi.

Related posts

Inkuru iteye agahinda: Umunyeshuri yapfuye bitunguranye i Gatsibo

Operation yose y’itabwa muri yombi ry’ umuyobozi wa Sonarwa mu Rwanda

Nyamasheke: Uwigaga muri Kibogora Polytechnic yapfuye bitunguranye ibikomeje kubabaza abagiye batandukanye.