Rwamagana: Barasaba ubutabera nyuma y’uko umusore apfiriye mu kidendezi cyacukurwagamo ibumba.

 

Ibi byabereye mu mudugudu wa Marembo,Akagari ka Nyarukombe,Umurenge wa Muyumbu,mu Karere ka Rwamagana.

Kuramba Desiré w’imyaka 18, yaguye mu cyuzi ahagana saa munani z’amanywa kuwa mbere tariki ya 12 Gashyantare ibikorwa byo birakorwa gusa akomeza kubura.

Ni umunyeshuri wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, aho ngo yari yajyanye na mugenzi we kuhira umuceri, ariko akimara kugwamo, mugenzi we agerageza kumukurura biranga, ahita atabaza abo mu muryango we,bivugwa ko bahageze bagatangira gushakisha ndetse bamenyesha n’ inzego z’ubuyobozi ariko ntibamubona.

Nyirantegerejimana Sarah, mushiki wa Desiré, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru yagize ati: “Ahagana saa munani z’amanywa nibwo musaza wanjye Desiré yajyanye n’inshuti ye kuhira umuceri, banyura kuri icyo cyuzi kuko hari inzira maze agwamo, mugenzi we aradutabaza kuko yagerageje kumukuramo biramunanira. Tuhageze twatabaje ubuyobozi, bigeze i saa mbili z’ijoro dutegereje ko bazana Marine ngo zimushakishe”.

Nyirantegerejimana asaba ubuyobozi gusiba iki cyuzi kuko ntacyo kibamariye. Ati: “Iki cyuzi ntacyo kitumariye kuko sicyo dukuramo amazi twuhiza imyaka yacu, nibagisibe kuko kitumazeho abantu”.

Undi mubyeyi na we uherutse kuhaburira umwana w’imyaka makumyabiri n’itanu yavuze ko bibabaje.

Yagize Ati: “Tariki 7 Gicurasi 2023, umwana wanjye witwa Emmanuel yaguyemo, nyiri gucukura iki kirombe yaduhaye shitingi yo gushyiramo umurambo nta kindi, habe no kubaza niba twashyinguye”.

Bavuga ko icyo cyuzi cyacukuwe n’umushoramari wahashyize uruganda rw’amatafari ahiye witwa Kabanda Emmanuel, aho bagicukuye bakuramo ibumba.

Akomeza agira ati: “Nyuma yo kuhacukura ibumba ntabwo bigeze bahasiba ndetse nta n’ikintu bashyizeho cyerekana ko aho hantu atari nyabagendwa ngo uhagenda anyure kure, ahubwo hegereye imirima yacu ihinzemo umuceri, hakikijwe n’urufunzo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarukombe, wari ahabereye iyi mpanuka yemeje aya makuru.

Yagize ati: “Ni byo koko Kuramba Desiré yaguyemo ubu turi mu bikorwa byo kumushakisha, aho dutegereje ubutabazi bwa Marine. Sindamenya uko byagenze bampamagaye saa kumi n’igice”.

Abaturage basabye inzego zibishinzwe ko bahabwa ubutabera ndetse bagahabwa indishyi z’akababaro kuko ngo iki cyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abana babo, inzego zirebera ntizigire icyo zikora ndetse ngo hamaze kugwamo abantu bane ibyo babona ko igihe ari iki ngo iki cyuzi gisibwe.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com I Rwamagana

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame