Rutsiro: Umwarimu arimo gushakishwa hasi hejuru nyuma yo gusambanya umwana, inkuru irambuye..

Ni umwarimu wigisha ku Ishuri ribanza rya Gahondo mu Murenge wa Kivumu , mu Karere ka Rutsiro, arimo gushakishwa n’ inzego zifatanyije n’ abaturage akekwaho gusambanya umwana muto ubundi agahita acika.

Igikorwa cyo kumushakisha cyabaye nyuma y’ uko umwana w’ imyaka 13 ukekwaho gusambangwa n’ uyu murezi , abivugiye kuko yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022 mu gihe icyaha gikekwa ko cyakozwe tariki ya 13 Kanama 2022.

Murekatete Triphose , Umuyobozi w’ Akarere ka Rutsiro , yahamirije aya makuru Rwandanews24 dukesha ino nkuru avuga ko uyu mwarimu arimo gushakishwa ku bufatanye n’ inzego zose.Ati“ Uyu mwarimu akimara kumenya ko amakuru yatanzwe kuri RIB yahise atoroka ariko ubu turimo kumushakisha kugira ngo aryozwe icyaha akekwaho, Ababyeyi b’umwana batanze ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Kivumu, umwana nawe akaba yajyanywe ku bitaro bya Murunda kwitabwaho.”

Uyu muyobozi yasabye abarimu kurangwa n’ indangagaciro na Kirazira no kuba abarezi beza bakazirikana ko barerera Igihugu cyababyaye ntibonone abo barera.

Ifoto twakoresheje haruguru igaragaza ibiro by’ Akarere ka Rutsiro.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.