Aka Sultan Makenga na M23 Kashobotse. Ingabo Kabuhariwe mukurwanira kubutaka zamaze gusesekara muri DRCongo. Soma inkuru irambuye!

Hashize amezi agera kuri 2 ingabo za leta ya Congo FARDC zihanganye n’abarwanyi ba M23 aho aba barwanyi ba M23 bavuga ko bashaka uburenganzira bwabo bwirengagijwe. ibi kandi byatumye aba barwanyi ba M23 bashyira umutima hamwe bahangana n’ingabo za leta FARDC ndetse babasha no kubatesha uduce tumwe na tumwe turimo Bunagana na Rutshuro.

Leta ya Congo yari yizeye ubufasha bwari guturuka kuri MONUSCO ariko ntibyaza gukunda ko ingabo za MONUSCO zifatanya n’ingabo za Congo ndetse bigeza naho leta ibonako isumberejwe n’abarwanyi ba M23 hafi yo gufata umujyi wa Goma, niko gufata umwanzuro wo kohereza ibimbi by’abasirikare muri akogace kugirango bajye guhangana na M23 yari yamaze kwigira akaga muri ako gace ndetse iri no guca amarenga yuko isaha ku isaha yafata umujyi wa Goma.

Murukerera rwejo kuwambere , nibwo igihugu cya repuburika iharanira demokarasi ya Congo cyakiriye abasirikare ba Kabuhariwe mukurwanira kubutaka baturutse mugihugu cy’uburundi nkuko perezida Evariste Ndayishimiye yabitangaje akimara kuba umuyobozi w’umuryango wa Africa Y’uburasirazuba. Amakuru dukesha BBC avuga ko aba basirikare b’abarundi bataratangazwa umubare, bageze kubutaka bwa DRC kumunsi w’ejo binjiriye muri Kivu y’amajyepfo baje guhangana na M23.

Nubwokugeza ubu ntakintu M23 yari yatangaza, ariko ubushize ubwo perezida Evariste Ndayishimiye yatangazaga ko azohereza ingabo muri ikigihugu, Gen Sultan Makenga yatangaje ko uzaza wese asabwa kuza yikandagira ngo kuko icyo barwanira barakizi kandi urugamba barimo bararuzi ngo ninabo barutangiye ngo kandi amaherezo rugomba kurangira.nkwibutseko umunsi yatangarijeho ibi, uwo munsi hapfuye abasirikare hafi 200 ba FARDC .

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro