Rutahizamu w’Umurundi chabalala wahoze muri As Kigali yafashe Indege agiye gukinana na Haruna Niyonzima

Hussein Shaban Chabalala wahoze akinira As Kigali yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Libya aho amakuru avuga ko agiye gusinya mu ikipe ya Al Ta’awn.

Chabalala yari umwe mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino ushize, Gusa nyuma yaho As Kigali isubiriye inyuma abakinnyi batandukanye bagatangira gutandukana nayo, chabalala nawe nibwo byatangiye kuvugwa ko atazakomezanya n’abanyamujyi ahubwo arimo gushaka ikipe hanze y’u Rwanda.

Havugwaga amakipe atandukanye ariko ubu amakuru Kglnews yamenye yemeza ko uyu mukinnyi agiye gusinyira Al Ta’awn ikinwamo na Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda w’ibihe byose Haruna Niyonzima. Si ubwa mbere ABA bakinnyi batari bato mu myaka baba bagiye gukinana dore bakinanye muri As Kigali ubwo Haruna aheruka muri shampiyona y’u Rwanda.

Chabalala wagiriye ibihe byiza muri shampiyona y’u Rwanda yakiniye amakipe arimo Amagaju FC, Rayon Sports yamugejeje kugasongero na As Kigali yarimo. Uyu Rutahizamu kandi ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba kurugamba.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda