Kwishyira ukizana kurihe? Hatangiye imyigaragambyo muburyo bw’amahoro, Tity Brown arasabirwa ubutabera

Tity Brown umwe mubasore bahinduye imibyinire hano mu Rwanda ndetse warumaze no kwigarurira imitima y’abenshi kubera ubuhanga yakoranaga uyu mwuga.

Kuri ubu uyu mubyinnyi akaba afunze ndetse akaba amaze imyaka ibiri atarakatirwa n’urukiko, ibi bikaba bikomeje kuba urujijo kuribenshi dore ko urubanza rwe rumaze gusubikwa inshuro eshanu zose ntampamvu ifatika itanzwe, ibi bikaba bifatwa nkakagambane uyu musore yaba yarakorewe nyuma y’igihe cyose gishize asiragizwa murukiko ariko urubanza rugasubikwa kubera impamvu zahato nahato zitumvikana.

Abakunzi ba Tity Brown ndetse nandi bakurikiranira imyidagaduro batangije ubukangurambaga cyangwa se igisa no kwigaragabya muburyo bunyuze mu mamahoro.

Kumbuga nkoranyambaga hari gucikana amafoto ya Tity Brown bavugako akwiriye ubutabera dore ko ibye bikomeje kuba agateranzamba kuko ari gusiragizwa murukiko kumpamvu zidafatika.

Ibi bitangiye mugihe habura iminsi mike kugirango uyu musore asomerwe umwanzuro wurukiko , umwanzuro w’urukiko ukaba uzasomwa kuri uyu wagatanu tariki ya 22 Nzeri 2023 saa Tanu z’amanywa.

Benshi bari gusabira uyu musore ko yarenganurwa agakatirwa cg akarekurwa kuko ibye bikomeje kuba urujijo.

Bivugwa ko urubanza rw’uyu musore hari abantu bakomeye barwihishe inyuma akaba ariyo mpamvu uyi musore urubanza rukomeza gusubikwa inshuro nyinshi.

Bamwe mubakunzi be bavugako bafite ubwo ko nubwo Uyu musore yafungurwa atamara kabiri kuko nubwo hatangiye kugwa ko akeneye ubutabera ashobora kugera hanze akaba yahura nibindi bibazo birenze gufungwa, gusa nubwo ibi byose bivugwa hategerejwe umwanzuro w’urukiko kuri uyu wagatanu.

Titi Brown yafunzwe agiye gukora amateka yo kuba umubyinnyi wambere hano mu Rwanda warugiye gusinya amasezerano yo kujya abyina muri buri gitaramo cyibereye muri BK Arena, akaba ariyo mpamvu yaba akomeje gusiragizwa murukiko kubera abatamwifuriza iterambere

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga