Rutahizamu Jimmy Gatete wagejeje ikipe y’igihugu “Amavubi” mu gikombe cya Afurika yasabye Abanyarwanda ikintu gikomeye mu #Kwibuka29

 

Rutahizamu Jimmy Gatete wagejeje ikipe y’igihugu “Amavubi” mu gikombe cya Afurika kimwe rukumbi rwitabiriye muri 2004, yasabye abanyarwanda n’isi muri rusange guharanira amahoro,abantu bakareka kwibanda ku bibatandukanya.

Mu butumwa yatanze ku mbuga nkoranyambaga ze,Gatete uba muri Amerika yasabye kubaka isi irangwa n’amahoro.Ati “Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, reka twibuke ubuzima bwabuze kandi duharanire Isi y’amahoro. Reka twubake umuryango aho buri wese ashobora kubana n’abandi mu mahoro tutitaye ku byo batandukaniyeho. Ntituzigere na rimwe twibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi. # Kwibuka29”

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu minsi 100 gusa yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane bw’abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

Benshi mu bakunzi b’imikino n’ibyamamare bitandukanye bikomeje gutanga ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda kwitandukanya n’urwango n’amacakubiri kuko ariyo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Mukansanga Salima yibukije urubyiruko ko ari inshingano za rwo kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside.Ati “Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni igihe gikwiye cyo gutekereza ku nzangano zasenye zikanashyira mu mwijima iki gihugu. Ni inshingano zacu nk’urubyiruko kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside.”

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda