Urutonde rwa bamwe mu bakinnyi n’ abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Buri tariki ya 07 Mata abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zazize uko zavutse, mu minsi 100 gusa abantu barenga miliyoni barishwe bazira uko bavutse, harimo n’abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Basketball.

Urutonde rwose rw’abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ntabwo ruramenyekana kimwe n’uko bitoroshye kuba warumenya, gusa ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’ rikaba ryagerageje kubona amazina y’abantu bagera kuri 29.

Urutonde rw’abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

NTARUGERA Emmanuel (Bitaga GISEMBE) yakiniraga ESPOIR B.B.C
RUGAMBA Gustave (yari n’Umubitsi w’ikipe)ESPOIR B.B.C
RUTAGENGWA MAYINA Aimable / ESPOIR B.B.C, UNR
RUBINGISA Emmanuel (bitaga MBINGISA)/ ESPOIR B.BC
KABEHO Auguste (bitaga TUTU) / ESPOIR B.B.C
MUNYANEZA Olivier (bitaga TOTO) /ESPOIR B.B.C
NYIRINKWAYA Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C
MUTIJIMA Theogene (bitaga RIYANGA) /ESPOIR B.B.C
MURENZI J.M.V. / ESPOIR B.B.C
HITIMANA Nice /ESPOIR B.B.C
MUKOTANYI Desire / ESPOIR B.B.C
TWAGIRAMUNGU Felix bitaga RUKOKOMA/ ESPOIR B.B.C)
MUTAREMA Vedaste / ESPOIR B.B.C
RUTAGENGWA Jean Bosco / ESPOIR B.B.C
KAMANZI bitaga MAJOR/ ESPOIR B.B.C
MUNYAWERA Raymond/ ESPOIR B.B.C
GATERA Yves /ESPOIR B.B.C
KABAYIZA Raymond umunyamuryango ndetse n’umwe mu bayishinze ikipe ya ESPOIR BBC
FLORENCE bitaga KADUBIRI/ MINITRAPE B.B.C
ESPERANCE /NYARUGENGE BBC, MINITRAPE BBC
GASENGAYIRE Emma /UNR
MUGABO Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC
RUTABANA / INKUBA BBC, OKAPI BBC
CYIGENZA Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC
CHRISTIAN / INKUBA BBC
RUTARE Pierre yari perezida w’INKUBA BBC
NSHIMAYEZU Esdras /UNR
NZAMWITA Tharcisse / MINIJUST BBC
SIBOYINTORE /MINIJUST BBC

Ikipe ya Bugesera FC yunamiye abazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama

Ivomo: Umuryango

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda