Munyangaju Aurore yahaye umukoro abasiporutifu

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye abasiporutifu bose aho bava bakagera kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo yaryo kuko ari ryo ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatwaye ubuzima bw’abantu barenga miliyoni bazira uko bavutse, muri bo harimo n’abasiporutifu bishwe ndetse n’abayikoze.

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye abasiporutifu kugira uruhare mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29, Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano zacu nk’abasiporutifu. Turakangurira Abanyarwanda muri rusange n’abasiporutifu by’umwihariko gukomeza kugira uruhare mu bikorwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje aha umukoro abasiporutifu wo kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo yaryo, Ati “dufatanye mu kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo yaryo kuko ari ryo ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Kuva ejo tariki ya 7 Mata u Rwanda n’Isi yose binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Rutahizamu Jimmy Gatete wagejeje ikipe y’igihugu “Amavubi” mu gikombe cya Afurika yasabye Abanyarwanda ikintu gikomeye mu #Kwibuka29

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana