Rutahizamu Essomba Onana wa Rayon Sports yabwiye umutoza n’abakinnyi ikintu kimwe rukumbi gitangaje kizatuma batwara APR FC igikombe cya shampiyona

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana yabwiye abakinnyi ba Rayon Sports ko gushyira hamwe aricyo cyonyine kizatuma batwara APR FC igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Ikipe ya Rayon Sports na APR FC ziri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona aho Gitinyiro irusha inota rimwe Gikundiro ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Essomba Leandre Willy Onana yabwiye umutoza Haringingo Francis Christian ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports ko bagomba gushyira hamwe kugira ngo bazatware igikombe cya shampiyona.

Ubuyobozi bwa Skol Brewery Limited yavuze ko Rayon Sports nitwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere bazabahemba miliyoni 32 z’Amanyarwanda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda