Umwe mu bayobozi b’ikipe ikomeye mu Rwanda yateje umwiryane hagati ya Rayon Sports na APR FC nyuma yo kuvuga ikipe imwe muri izi izatwara igikombe cya shampiyona

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yatangaje ko ikipe ya AS Kigali izatsinda Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Kuva ikipe ya Rayon Sports yatsinda Gasogi United, ni kenshi KNC yagiye akubita agatoki ku kandi akavuga ko Rayon Sports idafite ubushobozi ndetse ko itsinda kubera impano ihabwa n’abasifuzi batandukanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023, mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio 1, KNC yavuze ko ikipe ya Rayon Sports idafite ubushobozi bwo gutsinda ikipe ya AS Kigali bazahura mu mukino utaha wa shampiyona.

Yagize ati “Rayon Sports ntabwo yatsinda AS Kigali, ndabizi neza AS Kigali izatsinda ibitego bibiri kuri kimwe, Gasogi United n’ubwo itakiri ku Gikombe cya shampiyona ariko igomba kugena aho igikombe kizajya”.

Kuva ikipe ya Gasogi United yatsindwa na Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ntabwo yari yongera kubona intsinzi kuko yahise itsindwa imikino ibiri yikurikiranya uwa Mukura Victory Sports na Musanze FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda