Umwe mu bayobozi b’ikipe ikomeye mu Rwanda yateje umwiryane hagati ya Rayon Sports na APR FC nyuma yo kuvuga ikipe imwe muri izi izatwara igikombe cya shampiyona

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yatangaje ko ikipe ya AS Kigali izatsinda Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Kuva ikipe ya Rayon Sports yatsinda Gasogi United, ni kenshi KNC yagiye akubita agatoki ku kandi akavuga ko Rayon Sports idafite ubushobozi ndetse ko itsinda kubera impano ihabwa n’abasifuzi batandukanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023, mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio 1, KNC yavuze ko ikipe ya Rayon Sports idafite ubushobozi bwo gutsinda ikipe ya AS Kigali bazahura mu mukino utaha wa shampiyona.

Yagize ati “Rayon Sports ntabwo yatsinda AS Kigali, ndabizi neza AS Kigali izatsinda ibitego bibiri kuri kimwe, Gasogi United n’ubwo itakiri ku Gikombe cya shampiyona ariko igomba kugena aho igikombe kizajya”.

Kuva ikipe ya Gasogi United yatsindwa na Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ntabwo yari yongera kubona intsinzi kuko yahise itsindwa imikino ibiri yikurikiranya uwa Mukura Victory Sports na Musanze FC.

Related posts

Paul Pogba wari waragizwe igicibwa muri ruhago yadohorewe

APR FC yazamutse ku rutonde rw’amakipe ahagaze neza mu mateka ya CAF Champions League, irusha Rayon Sports imyanya 57

Amavubi U-20 yerekeje muri Tanzania guharura inzira z’Igikombe cya Afurika cya 2025 [AMAFOTO]