Nta guca ku ruhande Perezida wa Rayon Sports yavuze ikipe yo mu Rwanda ifasha FERWAFA gufata ibyemezo ihubutse

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo gukura iyi kipe mu Gikombe cy’Amahoro bitewe n’akajagari kari mu mitegurire yacyo.

Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Werurwe 2023, ku cyicaro cy’ikipe ku Kimihurura.

Yagize ati “Ibi byatunaniye biraturenga, dusanga tutagomba gukora ibintu hutihuti ngo abakinnyi tubabwire ngo muzakina ku wa Gatanu, mwongere ku Cyumweru. Twabonye ko ari ukutubahiriza amategeko no kutuvuna. Babikora ku bushake cyangwa batabishaka.”

Yakomeje agira ati “Twabahamagaye kugira ngo tubabwire ko nka Rayon Sports ikundwa na benshi, amategeko yajya yubahirizwa, ibyo badutuyeho tutabishobora. Twamenyesheje FERWAFA ko Igikombe cy’Amahoro tukivuyemo. Ibihano badufatira turabyiteguye. Hakwiye guhinduka imikorere. Ntabwo tuzahora mu bintu nk’ibi.”

Uwayezu yavuze ko ikizakurikira iki cyemezo cyo kwivana mu Gikombe cy’Amahoro biteguye kucyakira.

Ati “Nibaza tukaganira tukabona ko ibyari bitubangamiye bishoboka (…) Urankinisha ku wa Gatanu, unkinishe ku Cyumweru, ibyo bihatse iki? Iyo mikino ni iyihe? Amategeko yubahirizwe. Twe twabaye tubabwiye ngo icyo cyemezo mwafashe turi kujya ku kibuga nticyitwemerera gukomeza. Nibaza bakatubwira ko hari ukundi byagenda tuzabireba, nibatubwira ngo turabahannye, tuzabyemera. Tugomba kwiga.”

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko mu buryo butunguranye, FERWAFA yasubitse umukino wa 1/8 wo kwishyura wagombaga guhuza Rayon Sports na Intare FC saa 12:30 mu Bugesera.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda