Rusizi: Umunyonzi wari uhetse umuzigo ubuzima bwe burangiriye mu mpanuka ikomeye.

 

 

Rusizi: Habaye impanuka ikomeye iguyemo umunyonzi wari uhetse umufuka w’intoryi , ubwo yagonganaga n’ imbangukiragutabara.

Ni impanuka ibaye kuri uyu 6 Nzeri 2023 mu murenge wa Muganza mu kagali ka Shara mu mudugudu wa Gakenke muri kariya Karere twavuze ahabanza ubwo imodoka itwara abarwayi yagonganye n’uwari utwaye igare ahita ahasiga ubuzima

 

ACP Rutikanga Boniface,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umunyonzi witwa Mugisha Blaise wataye umukono we agenda agonga imodoka itwara abarwayi, ahita apfa. Mugisha yari apakiye ibintu byinshi kandi biremereye ata umuhanda.ACP Rutikanga yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amategeko.

ACP Rutikanga avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda bashishikariza abanyonzi kugenda neza igihe bari mu muhanda ndetse igihe bugorobye bagataha kuko nta matara bafite abafasha kugenda neza mu ijoro.

 

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.