Kuri uyu wa gatanu ikipe ya APR FC yakiriye Musanze FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, umukino urangira ari ibitego 2 bya APR FC kuri 1 cya Musanze FC.
Ni umukino watangiye isaa 18h00 kuri sitade ya Kigali Pele. Igice cya mbere kigitangira hakiri kare ku munota wa 8 gusa APR FC yari murugo yahaye abafana bayo ibyishimo, Ruboneka Jean Bosco yafunguye amazamu abonera APR FC igitego cya mbere ku mupira mwiza yaherejwe na Mugisha Girbert.
Ku munota wa 18′ Victor Mbaoma yabonye igitego cya 2 cya APR FC Kuri Kufura yateye ikagonga mu rukuta igahita ihindura icyerekezo iragenda igonga igiti kizamu ijya mu nshundura. Amakipe yakomeje gusatirana ariko APR FC ikomeza kurusha Musanze FC. Igice cyambere cyarangiye ari ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri amakipe yakomeje gutambaza umupira ariko igitego kiba ikibura. Mu minota ya nyuma ikipe ya Musanze FC yaje kubona igitego cyatsinzwe na paccy ku munota wa 89′ w’umukino. umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya APR FC kuri Kimwe cya Musanze FC.
Itsinzi ya APR FC yatumye igira amanota 10 inganya na Musanze FC ariko ntiyafata umwanya wa mbere kubera ko Musanze FC izigamye ibitego 4, mu gihe APR FC yo izigamye ibitego 3.
Ubaye Umukino wa mbere ikipe ya Musanze FC itsinzwe. kurundi ruhande APR FC, Amagaju FC na Rayon Sports ntizo zitaratsindwa umukino muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka.
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
Pavel Nzila
Ombolenga Fitina
Ishimwe Christian
Niyigena Clement
NSHIMIYIMANA Yunussu
Taddeo Lwanga
Niyibizi Ramadhan
Ruboneka Jean Bosco
Victor Mbaoma
Mugisha Gilbert
Kwitonda Alain Bacca.
Abakinnyi 11 Musanze FC yabanje mu kibuga
Madu Jobe
Muhire Anicet
Bakaki Shafik
Nkurunziza Felicen
Nduwayo Valeur
Kwizera Tresor
Kakule Mugheni
Ntijyinama Patrick
Mathaba Lethabo
Nicholas Ayomide
Peter Agblevor