Gicumbi: Umunyeshuri yitabye Imana ku kigo cy’ishuri

 

Uyu munyeshuri yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa mbere Tariki ya 19 Mutarama 2024 azize uburwayi,uyu munyeshuri yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuri Petit Seminaire Saint Dominic Savio Rwesero iherereye mu murenge wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi.

Uwahaye amakuru Igicumbi News dukesha iyi nkuru yagize ati: “Uriya mwana yari yiriwe ari muzima, n’ijoro araryama nyuma atabaza avuga ko arembye bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Rwesero twegeranye biranga bamukomezanya ku Bitaro bya Byumba ari naho yapfiriye”.

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko cyagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iki kigo ndetse n’izindi nzego zitandukanye ariko ntibyagikundira,gusa amakuru yizewe cyahawe n’umwe mu bahakora yakibwiye ko uyu mwana yafashwe kuwa mbere n’ijoro aryamye muri Dortoire aratabaza bahita bamujyana kwa Muganga agezeyo yitaba Imana.

Nyuma y’uko ibi bibaye inzego zitandukanye zirimo iz’uburezi, iz’ibanze ndetse na RIB zahageze iperereza rihita ritangira. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe kuko hagitegerejwe ibisubizo by’ibizamini by’abaganga. Nyakwigendera ntibaramushyingura.

Ivomo:Igicumbinews

Related posts

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.

Nyuma y’ uko Twirwaneho yemeje urupfu rwa General Rukunda Makanika, Abanyamulenge bazindutse bagabwaho Ibitero.

Icyo umusore wo muri Gasabo yireguye nyuma yo gutera inda umwana w’ imyaka 17.