Kuri uyu wa kane tariki 22 Nzeri 2023 Abajura baciye ingufuri binjira mu cyumba kibikwamo mudasobwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kiyanza mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, biba mudasobwa zigera kuri 30 abanyeshuri bigiragaho amasomo y’ikoranabuhanga
Inkuru mu mashusho
Amakuru twamenye ni uko ubuyobozi bwa G.s Kiyanza bwamenye iby’ubu bujura ubwo bwari mu bugenzuzi butegura itangira ry’amashuri.
Usibye kandi mudasobwa zigendanwa ( Laptops) zigera kuri 33, hibwe kandi na projecteurs ebyiri zabaga muri icyo cyumba.
Mu kiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Theophile Mutaganda, yatangaje ko iby’ubwo bujura babimenye gusa anavuga ko babimenyesheje urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bakaba bari gukurikirana ngo barebe ko izo mudasobwa zagaruzwa.
Gusa mu makuru ahari ni uko kuri icyo kigo cy’ishuri hasanzwe hakorwa uburinzi na Kompanyi yitwa RUCOSEC.
Ariko kandi si ubwa mbere muri G.S Kiyanza hibwe mudasobwa kuko no mu mwaka wa 2016 hibwe izisaga 20 nabwo haciwe ingufuri.