Rulindo: Ukekwaho kwica umusore akamuta mu bwiherero  yatawe muri yombi.

Nkubana Jean Bosco uri mu bakekwaho kugira uruhare mu kwica umusore witwa Nshimiyimana Daniel bakamuta mu bwiherero yatawe muri yombi.

Mu cyumweru gishize nibwo kglnews.com yabagejejeho inkuru y’abasore batawe muri yombi bakekwaho kwica Daniel bamubeshya ko bagiye kumugurisha Moto.

Nkubana Jean Bosco w’imyaka 37 y’amavuko, akaba akomoka mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Bugaragara, Umudugudu wa Rwintare, yafatiwe mu Mudugudu wa Rukurazo, Akagari ka Kigarama mu Murenge wa Masoro, mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024.

Ni nyuma y’iminsi ibiri yari ishize ashakishwa, kuko ubwo byari byamenyekanye ko Nshimiyimana yishwe agatabwa mu bwiherero, abakekwaho uruhare muri urwo rupfu bahise bafatwa ariko Nkubana Jean Bosco we akaba yari yarahise atoroka.

Amakuru y’aho yari yihishe yamenyekanye ku bufatanye bw’abaturage, inzego z’ibanze ndetse n’irondo nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabibwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru.

Ati: “Yafashwe ahita ajyanwa kuri Polisi Station Murambi ngo na yo imushyikirize RIB. Ubwo byamaraga kumenyekana ko uwo musore yishwe, abandi barafashwe, Nkubana we aratoroka biba ngombwa ko ashakishwa none yabonetse, akaba agomba gukurikiranwa kimwe n’abandi”.

Umurambo wa Nshimiyimana Daniel wakuwe mu bwiherero wari wajugunywemo mu Mudugudu wa Kigomwa, Akagari ka Nyamyumba mu Murenge wa Masoro, nyuma yo kwicwa tariki 21 Gashyantare 2024.

Icyo gihe abantu batatu barimo nyiri urugo witwa Nyirabazungu Emeritha w’imyaka 70 uwo murambo wasanzwemo, hamwe n’abandi bahungu babiri barimo n’umuhungu we witwa Nisingizwe Eric bahise batabwa muri yombi, kandi kugeza ubu bakaba bagifunzwe kuko iperereza rigikomeje nk’uko SP Mwiseneza yakomeje abivuga.

Nshimiyimana yari yagiye muri urwo rugo kugurayo moto, akaba yari yitwaje n’amafaranga ibihumbi 800 y’u Rwanda yagombaga kuyishyura nyuma yo kubyizezwa na Nisingizwe ko iyo moto ayifite iwabo, bigakekwa ko bamwishe bagambiriye kuyamwambura.

SP Mwiseneza akangurira buri wese kugira amakenga mu gihe hari umwijeje ko afite ibintu bigurishwa kandi ko abaturage bakwiye kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe bacyetse cyangwa hagize uwo babonye ashaka kubashyiraho uburiganya.

Ati: “Kugira amakenga no gutangira amakuru ku gihe ku bantu bagaragaza imyitwarire iganisha ku cyaha kigakumirwa kitaraba ni ingenzi. Muri iki gihe hari abizeza abandi ko bafite imari igurishwa bakaba bakwishorayo bitwaje n’amafaranga, ntibabanze gushishoza ngo bamenye neza aho bayajyanye n’abo bayashyiriye abo ari bo”.

“Bajye bihutira kumenyesha inzego zibishinzwe, mu rwego rwo kwirinda ibibazo umuntu yahagirira. Ubufatanye bw’abaturage hamwe n’inzego z’umutekano ni ngombwa, kuko bifasha mu gukumira icyaha kitaraba”.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Rulindo

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro