Tour du Rwanda: Undi mukinnyi nawe yafashe ku modoka ari mu irushanwa afatirwa ibihano bikakaye

 

 

Ubwo hakinarwa agace ka Rukomo_ Kayonza , Umunya_ Belarus Viachaslau Shpakouski ukinira May Stars yo mu Rwanda yakuwe muri tour du Rwanda2024, nyuma yo gufata ku modoka.

Uyu mukinnyi yaciwe amande y’ibihumbi 270 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI.

Iri kosa ryanatumye Team Manager w’iyi kipe, Aklilu Haile Zeweldi afatirwa ibihano birimo kuvanwa mu irushanwa, gukuramo imodoka ye no gucibwa amande y’ibihumbi Umunyarwanda yakoze agashya afata ku modoka asiganwa muri Tour du Rwanda bimuviramo ikosa rikomeye

Uyu aje akurikiye Umunyarwanda Ngendahayo Jeremie.Uyu musore ukinira May Stars ubwo bahagurukaga i Karongi berekeza I Rubavu,mu gace ka 4 ka Tour du Rwanda, yakoze amakosa nawe yisunga imodoka ayifataho kugira ngo imufashe kuruhuka.Mu bakinnyi 94 batangiye Tour du Rwanda 2024, hasigayemo 68.

Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech wari wanegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 ka Muhanga – Kibeho, ni we wegukanye agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024 kakinwe uyu munsi.

Einhorn yakoresheje amasaha atatu, iminota 29 n’amasegonda 57, anganya ibihe na Lorenz Van de Wynkele wa Lotto-Dstny mu gihe Gal Glivar wa UAZ yasizwe amasegond abiri.

Peter Joseph Blackmore, William Junior Lecerf na Restrepo Valencia basoreje mu gikundi cyakurikiyeho cyasizwe amasegonda 47 nk’uko byagenze kuri Nsengiyumva Shemu (May Stars) wa 26, Mugisha Moise (Java-Inovotec) wa 29 na Manizabayo Eric (Rwanda) wa 36.

Ku rutonde rusange, Joe Blackmore ayoboye n’amasaha 15, iminota 31 n’amasegonda icyenda, arusha amasegonda 11 Ilkhan Dostiyev wa Astana mu gihe Jhonatan Restrepo wa Polti-Kometa arushwa amasegonda 13. William Junior Lecerf wa Soudal Quick-Step aracyasigwa amasegonda 55..

Tour du Rwanda 2024 izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare, aho hazakinwa Agace ka Munani mu bice bitandukanye bya Kigali, kareshya n’ibilometero 73,6.

Related posts

Iyo myumvire mufite mu yireke! Abagore bari mu zabukuru nibo bakunda imibonano

Kera habayeho! Umubikira atwite inda yatewe no kurya ibiro bitanu by’amabya y’ibimasa ku munsi umwe

Batunguwe! Umukobwa yihaye intego yo kuryamana n’ umukunnyi muri buri kipe yo mu Bwongereza,amaze kubigeraho ku bakinnyi batatu, 17 nibo babura