Ruhango: Amafaranga bahabwa na VUP yatumye akata se ingoto

 

 

Mu karere ka Ruhango, umurenge wa Kinazi haravugwa umugabo w’imyaka 35 witwa Mbarorende Jean Marie, wishe se witwa Ntambara Vincent amukebye ijosi.

Ibi byamenyekanye ku wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023 bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Mukoma mu Kagari ka Rutabo.Abatuye muri aka kagati babwiye itangazamakuru ko, uyu mugabo yishe se amuziza ko atajya amuha ku mafaranga ajya ahabwa muri gahunda ya VUP.

Inkuru mu mashusho

Amukazana wa Nyakwigendera, Mukanyandwi Jeanne D’Arc, yagize ati “Umugabo wanjye yishe se akoresheje icyuma adodesha inkweto, ubwo nari kwa mukuru we hariya hirya ndi gusekura umuceri mbona ansanzeyo anyambura ibyo gusekura abijyana ku musaza kuko ariho tuba arangije arabimena atangira kumpatira kugenda.”

Mukuru w’uyu mugabo wishe se we yagize ati “Umwana yaje kutubwira ngo dutabare umusaza ari kumuniga nibwo nahageze nsanga abaturage bahuruye ari benshi, nibwo nasanze murumuna wanjye yikingiranye yanze gusohoka noneho ntangira kurwana no kugira ngo adacika ku buryo nabonye ko muzehe yapfuye nyuma.”

Umuyobozi wa karere ka Ruhango,
Habarurema Velens, yemereje ko uyu musore yishe se.Yagize ati “ Habanje gukekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, ariko hazagenderwa ku bizava mu iperereza.”Ukekwa yahise atabwa muri yombi aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinazi.

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3