Neymar yabwije abafana ba Paris saint-Germain ukuri

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Brezil Neymar Junior Santos da Silva ukinira ikipe ya Paris saint-Germain yabwije abafana b’iyi kipe ukuri.

Aganira n’igitangazamakuru cyitwa Cazé Tv, Neymar Jr yagize ati: “nzaba ndi muri Paris saint-Germain umwaka utaha w’imikino nubwo nta rukundo ruhagije abafana bafitiye, nzahaguma baba bafitiye urukundo cyangwa batarifitiye”.

Umwaka w’imikino ushize Neymar ntiyahiriwe muri PSG, cyane ko humvikanye umwuka mubi wari hagati ye na Mbappe.Ndetse yanahise avunika mu kwezi kwa kabiri ubwo ikipe ye ya Paris saint-Germain yari igeze mu mikino ya 1/8 igiye gukina na Bayern Munich.

Neymar jr niwe mukinnyi waguzwe amafaranga menshi ubwo yavaga muri FC Barcelone yerekeza muri PSG 2017, gusa abafana ba Paris saint-Germain ntibari bamubonamo ibyo bari bamutegerejeho.

Related posts

Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?

Amagaju FC yatumbagije ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Rayon Sports