Rubanguka Steve umukinyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasinyiye ikipe shya muri Saudi Arabia

Umukinyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Rubanguka Steve yamaze gusinyira ikipe yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (Saudi Arabia ) yitwa Al Jandal SC.

Al Jandal sport club n’ikipe ikina mu kiciro cya kabiri muri Saudi Arabia, umwaka ushize w’imikino iyi kipe yaje Ku mwanya wa gatanu mu makipe 32 bari bahanganye.

Rubanguka Steve yerekeje muri iyi kipe nyuma yo gutandukana n’iekipe ya Zimbru yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Moldova.

Steve Rubanguka ni umukinyi w’imyaka 26, akaba umunyarwanda wavukiye i cyangugu. ubusanzwe akina hagati mu kibuga yugarira akaba anahamagarwa mu ikipe nkuru y’u Rwanda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda