Mu Karere ka Nyamasheke , Umugore wari ugiye gushaka icyo yirira yashizemo umwuka mu buryo butunguranye biturutse kw’ igare hamwe n’ ikamyo

Mu Karere ka Nyamasheke habereye impanuka itunguraye ,  aho Ikamyo ifite ibirango byo muri Congo,  CGO 5959 AC22 yateje iyi impanuka amagare yari ayiturutse imbere igonga abantu batatu muri bo umugore umwe  ashiramo umwuka.

Nkuru mu mashusho

Nk’uko ifoto ibigaragaza ikamyo yaguye irambarara mu muhanda irawufunga wowe, amagare yaturukaga imbere yayo yahise agonga abagenzi bigenderaga ku ruhande rw’umuhanda, Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25  Nyakanga, 2023 saa tanu z’amanywa (11h00 a.m) mu murenge wa Ruharambuga, ho mu karere ka Nyamasheke, mu ntara y’Iburengerazuba.

Umuvugizi  wa polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yemeje ko iyi mpanuka yabaye.Yatangaje  ko yatewe n’uko iyo kamyo yagize ikibazo tekinike gushyiramo vitesi bikanga, igwa mu muhanda, irawufunga itera amagare yari imbere yayo gukora impanuka yahitanye umugore.Ati Impanuka yabaye  imodoka y’ikamyo ifite ibirango by’inkongomani yavaga Tanzania yerekeza Congo, yageze mu muhanda bashyizemo vitesi zanga kujyamo, igwa mu muhanda irawufunga, nta muntu  yagonze, amagare yari ayiturutse imbere niyo yagonze abantu batatu, umugore umwe ajya mu bitaro agezeyo yitaba Imana”.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.