Ububobozi bw’akarere ka Gisagara buraburira abagabo ku byaha byo gusamabanya abana b’abakobwa, ndetse babibutsa ko gusamabanya umwana ari icyaha kidasaza.
Ni mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina bw’iminsi 16 bufite insanganyamatsiko igira iti: “Twubake umuryango uzira ihohotera” cyabereye mu mu karere ka Gisagara, umurenge wa Mamba, ku wa 25 Ugushyingo 2024.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Denise Dusabe, yaburiye abagabo kubyaha byo gusamabanya abana b’abakobwa, ndetse babibutsa ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza.
Ni ubukangurambaga bufite intego yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa hirya no hino mu gihugu, bwateguwe n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Enabel) hamwe na Leta y’U Rwanda.
Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bagarutse kuruhare rw’ ubu bukangurambaga mu kubafasha kwibuka kwita ku bana babo babarinda ihohoterwa bakorerwaga.
Hagenimana Donatha wo mu karere ka Gisagara umurenge wa Mamba akagari ka Gakoma yavuze ko ubu bukangurambaga ubu bumufashije gukomeza kuganiriza umwana we ufite imyaka 20 kugira ngo hatazagira abamushuka bakamuhohotera.
Yagize ati: ” Ubu bukangurambaga ngewe icyo bufashije ni ugukomeza kuba hafi y’umwana wange ugejeje imyaka 20 kugira ngo abashukanyi bataza mushuka bakamuhohotera.”
Aba baturage bakomeza bagaragaza ko abana b’abakobwa bahohoterwa mu karere ka Gisagara bose bahohoterwa n’abagabo bakuze kandi bafite ingo aho bata aho batuye bakitwira ijoro.
Umuyobozi w’umuryango Enabel ushinzwe ubuzima rusange bw’abaturage Ndererimana Eliane, nawe yibukije abaturage ko uburenganzi ndetse n’ uburere buhabwa umwana w’umukobwa bugomba kungana n’ubw’umuhungu kugira ngo umwana w’umukobwa agira ubwisanzure mu muryango bityo agasigara inyuma.
Yagize ati:”Uburerebuhabwa umwana w’ umuhungu bube ari bwo buhabwa umwana w’umukobwa yumve yisanzuye, Yaba abagabo ndetse n’abagore mu bigire ibyanyu mwumve ko kurere mwese bibareba.”
Dusabe Denise, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gisagara yaburiye abagabo bo muri aka karere ko hari ibihano bibateganyirijwe.
Yagize ati: ” Turaburira umugabo wese ugerageza kwitwikira ijoro agahindura aho atuye kugira ngo asambanye abana hari ibihano bimuteganyirijwe, kandi icyaha cyo gusamabanya umwana ntigisaza igihe cyose wahanwa”.
Mu bucukumbuzi bwakozwe n’Akarere ka Gisagara ku bangavu 100 babyabye bwagaragaje ko impamvu zishingiye cyane cyane ku macyimbirane mu miryango, ubukene mu miryango, uburangare n’irari ry’ibintu ku bangavu.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025 mu karere ka Gisagara hamaze kubyara abangavu 61bavuye kuri 51, Umurenge wa Mamba ukaba wihariye abangavu 21.
Mu bushakasahatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC 2023/2024 bugaragaza ko ihohotera rishingiye ku gitsina ari ryo riza ku mwanya wa mbere mu moko ane y’ihohotera ku cyigero cya 47.4%, na ho ihohotera rigendeye ku myaka, iri hagati ya 0-17 bakorerwa ihohotera ringana na 43.6%.
Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko mu 2023-2024 ku bingonderabuzima hakiriwe abahohotewe 14,516 na ho ku bitaro byo mu gihugu hose hakirwa 30,117. Abagabo 11.3% barahohotewe bavuye kuri 11% na ho abagore bageze 88.2% bavuye kuri 89%.