RIB yafunze abayobozi babiri bo mu Karere ka Nyaruguru ku byaha byo kunyereza amafaranga

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abayobozi babiri bo mu karere ka Nyaruguru, bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa rubanda no gukora inyandiko zitavugisha ukuri. Aba bayobozi ni Ndungutse Leon, Umuyobozi w’Imirimo Rusange, na Amahe Arthur, Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza muri ako karere.

RIB ivuga ko aba bayobozi bafashwe bakekwaho kunyereza amafaranga angana na 3,308,000 Frw, amafaranga yari agenewe gushyira mu bikorwa gahunda ya VUP mu mirenge 12 y’akarere ka Nyaruguru. Uru rwego rwavuze ko aba bayobozi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yatangaje ko abayobozi bafite inshingano zo gucunga umutungo wa rubanda bagomba kubahiriza ibitegenwa n’ amategeko,kuko kunyuranya na byo bugize ibikorwa buhanwa n’ amategeko.RIB kandi ivuga ko idateze kudohoka ku nshingano zo gukurikirana abantu nk’ abo.

 

Related posts

Nyuma y’ uko leta ya Congo ikubye 2 umushahara w’ Abasirikare , ibyishimo byari byinshi maze bagira bati'” Turaje twikize umwanzi, ubu leta yacu idufashe neza”

Urukundo rwari rwinshi ku Ingabo za SADC ku Murwanyi wa M23 ,Lt.Col Willy Ngoma bumvaga batamurekura

Impamvu ituma ingabo za Congo zihora zikubitwa nk’ akana n’ abarwanyi ba M23