Rema yavuze uko abantu bamuvugaho gusenga satani.

Umuhanzi Rema yatangaje ko ikintu cy’ubusazi yabonye ku mbuga nkoranyambaga, ari ibihuha bivuga ko asenga satani bagendeye ku bimenyetso akoresha.

Divine Ikubor amazina nyakuri ya Rema, yatangaje ko ikintu cyamutangaje yabonye ku mbuga nkoranyambaga, ari abantu birirwa bavuga ko asenga satani kandi atari ko bimeze.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Kids Take Over’ umunyamakuru yamubajije ikintu gitangaje yabonye ku mbuga nkoranyambaga kimuvugaho, maze ahita yemeza ko ari ibyo byo gusenga satani.
Ati ” Bavuga ko nsenga satani [Aseka] ni ibintu by’ubusazi. Ntabwo nigeze nshaka kubisubiza kubera ko nta kamaro bifite kandi byaba ari ugutakaza umwanya.”
Yashimangiye ko ibimenyetso babona akoresha bisobanura umuco gakondo wo muri Leta ya Edo avukamo muri Nigeria, ahamya ko ntaho bihuriye na sekibi.

Ibyo kuba Rema akorana na satani ndetse akaba abarizwa muri Illuminati byafashe intera mu mwaka washize ubwo yari agiye gukorera igitaramo muri Ethiopia, ariko abo mu idini rya Orthodox bagahaguruka bakuvuga ko atakandagira ku butaka bwabo kandi akorana na satani.

Icyo gihe bavugaga ko umudari yambara mu ijosi ariho imbaraga ze ziba ndetse ko uwo mudali udasanzwe ahubwo ko ari uwo kwa satani, ibyatumye igitaramo cye gisubikwa.

Related posts

Umuraperi ukomeye ari mu nzira zo kwiyahura akoresheje isaha

Umugore wa The Ben, arembejwe n’ abakomeje kumwiyitirira

Ese koko cyaba aricyo gihe, kuri Yago ushaka kwiyunga na Bruce Melodie na Murungi Sabin?