RBC irasaba abanyarwanda guhumuriza umuntu wagira ihungabana

Dr. Darius Gishoma

RBC irakangurira Abanyarwanda kuba hafi no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwiyambaza inzego z’ubuzima mu gihe bibaye ngombwa, cyane cyane ugaragaza ibimenyetso by’ihungabana kugira ngo afashwe gukomeza kwiyubaka.

Iki kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), cyivuga ibi kuko
muri iyi minsi u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abakigaragaza ibimenyetso by’ihungabana, hakaba ari aho bahera basaba Abanyarwanda kuba hafi abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Iki kigo gishinzwe kwita kubuzima, kinagaragaza nomero za telefone zakwifashishwa mu gihe hari ugize icyo kibazo, harimo iza RBC 144, Police 122, SAMU 912, AVEGA 7494, GAERG 1024, AERG 5476 cyangwa ugahamagara umuryango utabara imbabare kuri 2100.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Darius Gishoma, avuga ko nubwo hari abamaze gukira ibikomere, hakigaragara n’abandi batarakira bagifite ibikomere kugeza uyu munsi, haba kumubiri, k’umutima, mu marangamutima, ndetse no mu mutwe.

 

Yagize ati “Mu rugendo rwo kwiyubaka Igihugu cyakoze, hari benshi bubatse ubudaheranwa bakaba bafite impagarike bakomeye, ariko kandi hari bamwe ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi bitarakira burundu, ku buryo mu gihe cyo kwibuka ibyo bikomere rimwe na rimwe bimera nk’ibikangutse, bakagira ibimenyetso bitandukanye by’ihungabana.”

Dr. Gishoma akomeza avuga ko urwego rw’ubuzima rufite ubushobozi bwo kwita ku bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana, kuko ngo Igihugu cyiyubatse mu nzego zose, kuri ubu bakaba bafite ubushobozi bwo gutanga ubuvuzi ku nzego zose, cyane cyane ahari kubera igikorwa cyo kwibuka, ko haba hari abafatanyabikorwa ba RBC kugira ngo bafashe uwagirira ikibazo aho hantu.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), kikaba gisaba Abanyarwanda gukomeza kuba hafi y’abagaragaza ibimenyetso by’ihungabana, bagahumurizwa kandi aho bibaye ngombwa hakitabazwa inzego z’ubuzima kuko ibigo nderabuzima byose bifite ubushobozi bwo kubakira, kugira ngo babone ubufasha bwisumbuyeho.

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba