Kimisagara: Umugabo wasutse amavuta ashyushye k’ umugore we ashaka no kumutera icyuma ngo amwambure ubuzima yatawe muri yombi

 

 

Umugabo w’ahitwa ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yashatse kwica umugore we amuteye icyuma inzego z’umutekano zihita zihagoboka ziramutesha.Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024.

 

Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu mugabo yabanje kumena amavuta ashyushye ku mugore ndetse ko yabanje no kumena isombe umuturanyi we yari atetse.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ashobora kuba yabitewe n’ubusinzi mu gihe hari n’abandi bavuga ko we n’umugore we bamaze igihe bafitanye amakimbirane.

Uwitwa Bizimungu Innocent yagize ati “ Nkeka ko yabitewe n’inzoga kuko yari yasinze cyane gusa amakuru dufite ngo n’uko ahora ashyamirana n’umugore we.”

Undi musaza bita Mutwarasibo, we avuga ko yababajwe cyane n’uko uyu mugabo yabanje akamumenera isombe yari agiye kurya.

Ati “ Ngeze iwanjye nsanga inkono yazihiritse mbaza uko byagenze bambwira ko yazimennye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, we yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana.

Yagize ati “Ntabwo nari mbizi reka tubikurikirane.”

Abanyerondo bahise bafata uyu mugabo bamushyikiriza Polisi kuri Station ya Kimisagara.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro