Rayon Sports yumvikanye n’ibifaru bibiri byo muri Sénégal

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’abakinnyi babiri bakomoka muri Sénégal barimo myugariro, Youssou Diagne na rutahizamu Fall Ngagne bombi bategerejwe i Kigali aho baje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Ni nyuma y’aho Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle atangarije ko iyi kipe isigaje kongeramo abakinnyi batatu kandi bose bagomba kuba bageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere taliki 29 Nyakanga 2024.

Kuri ubu amakuru yizewe agera kuri KglNews yemeza ko rutahizamu Fall Ngagne w’imyaka 24 y’amavuko na mugenzi we Youssou Dia ukina mu bwugarizi bamaze kwemeranya na Rayon Sports.

Myugariro w’Umunya-Sénégal, Youssou Diagne aragera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere aho aza gusinya muri Rayon Sports.

Diagne yageze muri Generation Foot muri Nyakanga 2019 avuye muri ASC Jaraaf mbere yo kwerekeza muri Moroc.

Uyu myugariro ufite uburebure bwa metero 1.85 yakinnye imikino ya CAF Confederation Cup ya 2019-2020 ari muri Generation Foot.

Ibi bivuze ko Rayon Sports ishobora kubaka ubutatu bwugarira bwo muri Senegal kuva ku munyezamu Khadime Ndiaye – Omar Gningue na Youssou Diagne.

Ku rundi ruhande, Rutahizamu Fall Ngagne we apima metero 1.84 mu burebure. Yakiniraga ikipe ya FK Viagem Pribram mu cyiciro cya kabiri muri Repubulika ya Tchèque mu gihe yanyuze mu makipe nka Generation Foot iwabo ndetse anakinira Ittihad Tangier yo muri Maroc 2021-2022.

Related posts

“Natwaranye na Rayon Sports ibikombe 5 tunagera muri ¼ cy’Imikino Nyafurika”_ Robertinho yarase inkovu z’imiringa imbere ya Gasogi yemeza ko idashobora kumutsinda

Arsenal yongeye gusitarira mu Butaliyani, Barcelona ikorwa mu jisho, naho Leverkusen iranyagira! UEFA Champions League yakomeje [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya