Umukino w’Igikombe kiruta ibindi “Super Cup” wari wavuzwe guhuriza APR FC na Police FC muri Stade Amahoro, washyizwe muri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé, i Nyamirambo taliki 10 Kanama 2024.
Ni ibikubiye mu ibaruwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze ryandikiye Police FC na APR FC kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024, imenyesha aya makipe ko umukino wa Super Cup uzabera kuri Stade ya Kigali Pelé [Stadium]
Igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup” gihuza ikipe yatwaye Igikombe cya Shampiyona [uyu mwaka ni APR FC] n’ikipe yatwaye Igikombe cy’Amahoro [uyu mwaka ni Police FC].
Amakuru yari yasakaye mbere yemezaga ko uyu mukino wagombaga kubera muri Stade Amahoro taliki ya 11 Kanama 2024, gusa uyu munsi wamaze gushyirwa taliki ya 10 Kanama kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu butumwa bukubiye mu ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade yandikiwe abayobozi ba APR FC na Police FC, bamenyeshejwe ko uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Ibaruwa irasomwa iti “Twishimiye kubandikira tugira ngo tubamenyeshe ko nk’uko bisanzwe mbere y’uko umwaka w’imikino utangira haba umukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi [Super Cup], uwo mukino ukaba uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro.”
Ikomeza igira iti “Ni muri urwo rwego twifuzaga kubamenyesha ko uwo mukino muzawukina ku wa 10 Kanama 2024 guhera saa cyenda z’amanywa ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium.”
Umukino wa Super Cup ukuwe kuri Stade Amahoro nyuma y’uko na Rayon Sports yari yamenyeshejwe ko itazaboneka tariki ya 3 Kanama 2024 umunsi bagombaga kuzahakorera Rayon Day.
Zimwe mu mpamvu amakuru atanga zaba ziri inyuma y’izi mpinduka, ni Irahira rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uheruka gutsinda amatora ku ijanisha ry’amajwi 99.18%. Aya makuru akemeza ko iki iyi Stade itazaboneka mbere ya taliki 12 Kanama.