“Si njye uzabona ntangiye gukina”! Rayon Sports yakiriye Rutahizamu wiyumvamo akayihayiho ko gushimisha abafana

Nathanael Iga yakiriwe n'Umuvugizi, Ngabo [iburyo] n'Uhanarariye Abafana, Muhawenimana [ibumoso]

Ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya, Umunya-Gabon, Nathanael Iga Ndwangou, atangaza ko yumva atindiwe n’igihe ngo atangire imyitozo mbere yo gutanga umusaruro ikipe imwitezeho.

Nathanael yakiriwe mu masaha y’ijoro ryo ku wa Mbere taliki 29 Nyakanga 2024, asanganirwa n’abarimo Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben hamwe n’Umukuru w’Abafana, Muhawenimana Claude.

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe, mu kiganiro n’Itangazamakuru, uyu rutahizamu w’imyaka 21 y’amavuko yasobanuye uburyo busanzwe bw’imikinire ye n’uko yahisemo gukinira Rayon Sports.

Ati “Ndi rutahizamu ushobora gukina ku myanya itatu cyane cyane kuri numéro 9. Nshobora gukina imbere ku ruhande rw’ibumoso, urw’iburyo ndetse nkanakina imbere hagati nka rurahizamu wuzuye. Ushinzwe kunshakira amakipe ni we wamvugishirije ikipe, ayimbwiraho ibintu byiza atuma mpitamo kuza.”

Nathanael Iga mu butumwa yageneye abafana ba Gikundiro, yagize ati “Ubu ndumva nishimye, si njye uzabona ntangiye imyitozo no kuba imbere y’abantu bazaba baje kundeba.”

Uyu mukinnyi uvuga ko “ku birebana no guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, nagize ibibazo by’uburwayi, sinigeze nkina CAN”, yari asanzwe akinira ikipe ya Centre Sportif de Bendjé ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere iwabo muri Gabon.

Nathanael aje nyuma y’amasaha make, muri Murera havuzwe amakuru y’uko yumvikanye n’Abanya-Sénégal babiri: myugariro, Youssouf Diagne na rutahizamu, Fall Ngagne nubwo bataragera mu Rwanda. Nathanael Iga azaba ahanganiye umwanya n’Umunya-Ouganda, Charles Bbaale; Umunya-Mali, Adama Bagayogo; Umunya-Congo Brazzaville, Prinsse Elenga-Kanga Junior na Fall Ngagne ubwe.

Nathanael Iga yakiriwe n’Umuvugizi, Ngabo [iburyo] n’Uhanarariye Abafana, Muhawenimana [ibumoso]

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda