Rutsiro: Umugabo yagiranye ikibazo n’ umugore we birangira yirinze ibibazo byose azamutera bamusanga amanitse mu mugozi yapfuye ari kumwe n’ umwana we yakundaga

 

 

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2023, nibwo umugabo wo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kigeyo yasanzwe yimanitse mu mugozi yapfuye ari kumwe n’ umwana we w’ imyaka ibiri ,ubwo yari amaze kugirana ikibazo n’ umugore we.

 

Déogratias Rutayisire,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, yavuze ko aya makuru na we yayamenye.Mu magambo ye yagize ati “Amakuru dufite ni uko umugabo yari yagiranye ikibazo n’umugore we bararwana nyuma uwo mugabo aza gusubira mu kazi ke ko guteka capati, nyuma nibwo baje gusanga umugozi w’inzitiramibu umuri mu ijosi n’umwana we amanitse.”Yavuze ko urupfu rw’aba bantu rukirimo urujijo ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane uko byagenze.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.