Rayon Sports yirukanye umutoza wayo nyuma yo gutsindwa na Gasogi United

Nyuma y’umukino wa Rayon Sports yatsinzwemo na Gasogi United, ibitego 2-1 abafana bagasaba ko umutoza Wade yakwegura amakuru ahari nuko Rayon Sports ihise ibishyira mu bikorwa.

Uyu mutoza Wade yaje ari umutoza wungirije Zelfan muri Rayon Sports nubwo baje kumwirukana, Wade agasigara ariwe mutoza mukuru, nubwo nawe bitagenze neza.

Wade mu mukino itatu aheruka gutoza nta numwe aratsindamo,kandi birasa naho bikura Rayon Sports kugikombe cya shampiyona,kuko mukeba wayo APR FC ifite ikirarane cya Marine igitsinze yahita ishyirano ikinyuranyo cy’amanota 9.

iyo mpamvu Rayon Sports yahise ifata umwanzuro wihuse wo gusezerera umutoza Wade bagashaka undi mutoza mukuru.

Related posts

Nahitamo gukina na Rayon Sports inshuro 5 aho gukina na Rutsiro FC cyangwa Etincelles_Umutoza wa Amagaju yishongoye kuri Rayon

Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?