Rayon sports nyuma yo gukubitwa na Gasogi United abafana bavuze umuntu wabatsindishije badashaka kuzongera kubona

Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mutarama 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa 16 wa shampiyona yakubitiwemo na Gasogi United ya KNC ibitego 2-1.

Rayon sports yatangiye ntabi imikino yo kwishyura,abafana batangaje ko batishimiye ibyemezo by’umutoza mukuru Wade.

Abafana bakomeje kuvuga ko uyu mutoza atari ku rwego ryo gutoza ikipe nka Rayon Sports.

Abafana barasaba ubayobozi ba Rayon Sports ko yakwirukana umutoza Wade ikazana undi mutoza ukomeye, ibintu bisa nkaho bidashoboka kuko umuvugizi wa Rayon Sports Ngabo Roben aherutse gutangaza ko nta wundi mutoza mukuru bazazana ahubwo ko bahaye umutoza Wade ikipe ngo ayitoze kandi bamufitiye ikizera.

Ibi abafana babyinubiye nyuma yaho umutoza Wade yabanje Ruvumbu, ku ntebe yabasimbura,yakinjira mu kibuga agatsinda igitego bya tumye abafana bavuga ko akwiye kubanzamo nubwo atakora imyitozo ihagije.

Umutoza afata ibyemezo atagendeye kumitekerereze y’abafana kabone niyo bitagenda neza, nubwo muri Rayon Sports abafana ari bo bafite ijambo rinini nubwo basa nkaho basigajwe inyuma,mu byemezo ikipe ifata.

Rayon sports nyuma yuyu mukino irakurikizaho ikipe ya Gorilla FC ku itariki ya 19 Mutarama 2024 nubwo Gorilla iheruka kubuza igikombe cya shampiyona Rayon Sports.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda