Rayon Sports yihanangirije Musanze, Rutahizamu Bagayogo yongera kuririmbwa imbere ya Robertinho [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi!

Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Musanze FC iwayo ibitego 3-1 mu mukino wa gatatu wa gishuti, uba umukino wa kabiri wikurikiranya Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo atsinzemo igitego.

Uyu mukino kimwe n’uwari wabanje wa Amagaju FC [3-1], ni imkino Rayon Sports iri gukina ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wayo, RNIT Iterambere Fund dore ko n’abafana binjiraga nta kiguzi basabwe.

Ni n’umukino kandi wari witabiriwe n’abatoza bombi ba Rayon Sports: Umutoza mukuru, Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo “Robertinho” n’umwungiriza we, Umunya-Tunisie, Quanane Sellami n’ubwo watojwe n’ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga, Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga na Mazimpaka André utoza abanyezamu.

Uyu mukino wari witabiriwe cyane muri Stade Régionale y’i Musanze, Ubworoherane [Stadium], waje kurangira Rayon Sports itsinze Musanze ibitego 3-1.

Ni ibitego bya Rayon Sports yatsindiwe na Bugingo Hakim [55′], Ishimwe Fiston [65′ kuri penaliti] na we umaze gutsinda mu mikino ibiri, ndetse na Rutahizamu, Adama Bagayogo [76′] wongeye kunyeganyeza inshundura asigara aririmbwa imbere y’Umutoza, Robertinho wari wicaye mu myanya y’icyubahiro.

Igitego rukumbi cya Musanze FC yakiniraha iwayo cyatsinzwe na Buba Hydara wari wafunguye amazamu kare, igice cya mbere kirangira Musanze FC iyoboye n’igitego 1-0.

Rayon Sports isigaje umukino umwe muri iyi gahunda nk’uko biteganyijwe, ikabona kwinjira mu birori by’umunsi wayihariwe uzwi nk’Umunsi w’Igikundiro cyangwa Rayon Day uteganyijwe taliki 3 Kanama 2024 muri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pele, i Nyamirambo.

Rutahizamu Bagayogo w’imyaka 20 yongeye yongeye kwerekana, ko ari uwo kwitega!
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi!
Mu mikino 3 ya gishuti Rayon Sports yakinnye, yatsinzemo 2!

Umutoza Robertinho n’abungiriza be bari muri Stade!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda