Police FC mu ibanga rikomeye yesuranye na Villa SC y’i Bugande, Ani Elijah abona inshundura [AMAFOTO]

Rutahizamu, Ani Elijah yatangiye abona igitego!

Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu, Police FC yaguye miswi ibitego 2-2 na Villa Sports Club yo muri Uganda; igihugu Police FC yerekejemo idatangaje imikino n’amakipe izahurirayo na yo.

Uyu ari umukino wa gatatu wa gishuti Police FC yari ikinnye, nyuma y’uko iyi kipe y’Igipolisi inyagiye Muhazi United ibitego 3-0 mu mukino wa gishuti wayo wa mbere, igaragaza ko ishobora kuzitwara neza mu mwaka utaha w’Imikino wa 2024/2025.

Iyi kipe yari imaze iminsi ibiri muri Uganda, kuri uyu wa Gatandatu yakinnye umukino wa gishuti na Villa SC ibitse Igikombe cya Shampiyona y’iki gihugu, birangira baguye miswi ibitego 2-2.

Hakizimana Muhadjiri wari Kapiteni kuri uyu mukino, yafunguriye Police amazamu ku munota wa 50, icyakora nyuma y’iminota ine gusa, Arnold Odong yahise agomborera Villa, biba 1-1.

Ani Elijah wari ukinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe ifite ibiro ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, yayihaye uburenganzira bwo kuyobora umukino ku gitego yatsinze ku munota wa 68, icyakora umukino usa n’uwarangiye ku munota wa 90+5, Andrew Otim yishyurira Villa SC igitego cya kabiri; umukino waberaga ku kibuga cya Luzira Prisons [Ground] urangira utyo.

Police FC ikomeje imikino ya gishuti, ikaba inafite umukoro wo kuzitwara neza mu Mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup aho igomba kwisobanura na Club Sportif Constantinois yo muri Algérie muri iyi Kanama [8] 2024.

Police FC ikomereje imyiteguro muri Uganda, yanganyije na Villa SC!
Rutahizamu, Ani Elijah yatangiye abona igitego!

Villa SC iherutse kunganya na APR FC 1-1 muri CECAFA Kagame Cup 2024 muri Tanzania!
Mugisha Didier wa Police arwanira umupira!
Hakizimana Muhadjiri yari Kapiteni kuri uyu mukino!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda