Rayon Sports yashaririwe n’uko Umunsi w’Igikundiro utakibereye muri Stade Amahoro, bituma amatike ahenda

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko ibirori by’Umunsi w’Igikundiro bitakibereye muri Stade Nationale Amahoro, bikaba byimuriwe muri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pele, i Nyamirambo.

Uyu munsi ubaho ibirori bidasanzwe nta mpinduka nyinshi zabayeho kuko uzaba taliki ya 03 Kanama 2024 saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba, icyahindutse ni ahantu bizabera n’impinduka nkeya mu matike.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu taliki 27 Nyakanga 2024.

Ati “Habayeho impinduka zitaduturutseho. Twimuriye igikorwa kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pele, i Nyamirambo. Hari izindi mpinduka zishamikiyeho kuko hari amatike yari yaramaze gusohoka. Ubu turi muri ‘système’ aho turi guhindura amatike ngo guhindurirwe aho ugikorwa kizabera.”

Yakomeje agira ati “Amatike mashya kuri ubu, ahasigaye hose hari kugura 5000 Frw, ahatwikiriye ni 10,000 Frw, 20,000 Frw muri VIP, n’amafaranga 50,000 Frw muri VVIP.”

Ngabo Robben yamaze impungenge abaguze amatike mbere, ati “Abantu baguze amatike ntibagire ikibazo. Ubu ubuyobozi buri kwiga ku kureba uko abaguze amatike yo nuri Stade Amahoro bazakirwa neza nta kibazo kivutse.”

Azam FC yabaye iya kabiri [Inyuma ya Yanga SC, imbere ya Simba SC] muri shampiyona y’Ikiciro cya Mbere muri Tanzania, ni yo izafasha Rayon Sports kurunga ibirori by’Umunsi w’Igikundiro.”

Ni Azam FC kuri ubu iri kubarizwa muri Zanzibar aho yagiye kwitegurira umwaka utaha w’imikino izakina na Rayon Sports mbere y’uko ijya mu mitsi na APR FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League mu mukino wa “Noneho cyangwa birorere”.

Mu birori b’Umunsi w’Igikundiro biheruka muri 2023, Murera yari yakinnye na n’Ikipe y’Igipolisi cyo muri Kenya, Police FC Kenya birangira ibivanze, iyitsinda igitego 1-0 mu mukino wari wabereye kuri Stade Régionale y’i Nyamirambo, Kigali Pelé Stadium.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda