Rayon sports yazanye agashya mu Rwanda,ibyishimo by’abafana bayo biragarutse.INKURU

Agashya kazanywe na rayon sports,Rayon sports yakoze ibitarakorwa nindi kipe hano mu Rwanda aho kuri ubu Rayon Sports yatangije uburyo bwo gushyiraho itike y’umwaka ku bakunzi ba yo aho harimo n’igura miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama 2022 cyagarukaga kuri gahunda ya yo y’umwaka w’imikino wa 2022-23.

Imwe muri gahunda ifite ni utangiza uburyo abakunzi b’iyi kipe bashobora kugura itike y’umwaka ibemerera kureba imikino yose Rayon Sports yakiriye, ni itike iri mu byiciro 3.

Itike ya mbere ari na yo ihenze, ni itike igura miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Uwaguze iyi tike azajya yicara muri VVIP.

Azajya aba yemerewe;Azaba afite uburenganzira bwo kwinjira mu kanama ngishwanama ka Komite ya Rayon Sports,Azaba umwe mu bashobora gutumirwa mu Nteko rusange ya Rayon Sports,Azahabwa igabanyirizwa ku bikorwa by’abafatanyabikorwa bose ba Rayon Sports,Itike izamuhesha uburenganzira bwo kwinjira ku mikino yose ya Rayon Sports yakiriye cyangwa yateguye,Azhabwa icyicaro gihoraho mu gice cya VVIP.

Ubu buryo bwo kugura itike y’umwaka mu Rwanda ntabwo bwari bumenyerewe mu Rwanda, akaba ari umwihariko Rayon Sports igiye kuzana ndetse bishoboka ko n’andi makipe ashobora kuzayireberaho.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda