Abafana ba Rayon Sport n’ibitangaza koko. iyo ubashimishije barakugabira. Dore isezerano rikomeye bahaye umwataka mushya wa Rayon Sport nyuma yibibereye munzove!

Ikipe ya Rayon Sport yamaze guca impaka burundu ndetse n’abakunzi bayo batangiye kubyibonamo no kubyirata. aba bafana batandukanye n’abandi bafana bo mu Rwanda ndetse ni abafana bishima bagahita banabigaragaza. kurubu aba bafana bamaze gukora igisa n’itungurana,nyuma yuko aba bafana barikuzura kukibuga cy’imyitozo munzove, banatangiye gukusanya ubushobozi ngo maze bakorere agashya umwataka mushya bazanye watangiye imyitozo uyumunsi.

Ibi bije nyuma yuko umwataka Paul ukomoka muri Kenya basanze ari kurwego rwo hejuru ndetse abenshi bakaba bacitse ururondogoro kubera amacenga y’uyumugabo ndetse bakaba bemeza ko uyumusore ashobora kuzaba inyenyeri muri championa yahano mu Rwanda ndetse akazakora byinshi bitandukanye birimo ibirenze ibyo abamubanjirije muri iyikipe baba barakoze.

Aba bafana rero batajya baripfana bagaragaje ko bishimiye uyumugabo ndets ebatangaza ko nabo bazamugabira ndetse bakaba batangaje ko bagiye gutangira uburyo bushya bw’imifanire. aba bafana batangaje ko kuva babona uyumugabo witwa Paul ibyo ari kubakorera mumyitozo yoza amaso yabo ngo nabo bazabikora buzuze imifuka ye kuburyo azabona ko ikipe ya Rayon Sport ariyo yarakwiriye kuba arimo kuva na mbere hose.

Mubusanzwe aba bafana basanzwe bagira udushya twinshi dutandukanye, ariko kuri iyinshuro bwo bakaba batangaza ko bashingiye kubyo bari kubona mumyitozo, iyikipe izaba itari kurwego rwo gukina championa yahano mu Rwanda ahubwo kubwabo ngo barabona iyikipe ikwiriye koko kwitabira super cup kandi kanayitwara ngo kuko ubushobozi bwuzuye irabufite kandi budashidikanywaho.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda