KNC wa Gasogi yongeye gutakambira abafana mugihe abafana ba Rayon Sport bamusabye kureka amatakirangoyi. Soma witonze!

Nyuma yuko ikipe ya Rayon Sport ikomeje kuvugisha benshi kumbuga nkoranyambaga kubera ukuntu iri kwitwara mukugura abakinnyi yitegura umwaka utaha w’imikino, kurubu perezida wa Gasogi united usanzwe umenyerewe mumvugo zikakaye mbere ya Championa akomeje kwinginga abafana ba Gasogi kuba bakanda akanyenyeri bagafasha iyikipe kugirngo ive mubwiza ijye mubundi nawe ngo arebe ko ngo yatera ikirenge mucya Rayon Sport. wakwibaza ngo niki cyatumye abafana ba Rayon Sport bibasira uyumugabo? komeza usome inkuru.

Hashize iminsi mike Rayon Sport isinyishije myugariro Rwatubyaye Abdul ayigarukamo nyuma yo kuva muri Shukupi Fc, ibi byatumye benshi bemera ko noneho iyikipe yaba ifite gahunda yo kuba yatwara igikombe cya Championa nkuko yabirotaga kuva nambere.mukiganiro kigaruka kuri Gasogi United, uyumugabo yaje kuvuga ko adatewe ubwoba na Rayon Sport ngo nubwo abona amazi atakiri yayandi ikaba iri kwiyubaka nk’ikipe ifite gahunda, ariko abafana ba Rayon Sport bahise bihutira gusubiza uyumugabo.

Aba bafana bazwiko ari benshi cyane mugihugu ndetse no hanze yacyo, batangarije KNC ko kuba ari kuvuga neza ikipe ya Rayon Sport bo babifata nk’ikitwa amatakirangoyi. icyabateye kuvuga ibi ngo nuko uyumwaka w’imikino iyikipe izatsinda amakipe yose nkuko abafana babishaka ndetse ngo nkuko babibona, ngo KNC yaba arimo kuvuga ibi kugirango agure inzira yo kuzatsindwa ibitego bike mugihe ikipe ye ya Gasogi United yazaba yahuye n’iyikipe.

Nkwibutse ko kugeza ubu iyikipe ya Gasogi hamwe na President wayo KNC ni bamwe mubashyushya imikino ya Championa kuko haba abafana ba Rayon Sport ndetse na KNC usanga akenshi babanje kuvuga ibintu byinshi mbere yuko imikino baba bagiye gukina iba, maze ibi bikarushaho kuzamura ibyiyumviro by’abantu ndetse bigatuma ubwitabire kubibuga burushaho kuzamuka.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda