Umukino wa APR FC na Gasogi United wasubitswe, Rayon Sports yegera imbere ku rutonde! Ibyaranze uwa Gatandatu w’imikino ya RPL

Imvura nyinshi yahatirije APR FC na Gasogi United kuva mu kibuga umukino ugeze ku munota wa 15

Umukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona wahuzaga Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC na Gasogi United wahagaritswe n’imvura ugeze ku munota wa 14, mu gihe Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Ni bimwe mu byaranze imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda yakinnwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024.

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024 saa Kenda Zuzuye kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé, i Nyamirambo Rayon Sports yari yakiriye Bugesera FC.

Rayon Sports yinjiye mu mukino neza ndetse umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Sénégal, Youssou Diagne ku munota wa 21 aba yafunguye amazamu nyuma y’umupira yari ahawe na Kapiteni Muhire Kevin.

Mbere y’uko umukino urangira, Umunya-Sénégal, Fall Ngagne yashyizemo agashyinguracumu gatanga amanota atatu adafite amakemwa na none ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin.

Uretse uyu mukino, ku rundi ruhande Amagaju FC yakuye amanota atatu kuri Stade Umuganda nyuma yo gutsindira iwayo Etincelles FC ibitego 3-2. Ni ibitego bya Etincelles FC byatsinzwe na Kakule Mukata Justin Kipasa ku munota wa 55 na Niyonkuru Sadjati ku wa 59.

Ni mu gihe Kapiteni wa Amagaju FC, Masudi Narcisse yari yafunguye amazamu ku munota wa 17, Useni Séraphin yinjiza penaliti ku wa 25 na ho Umunye-Congo, Destin Malanda atanga intsinzi ku munota wa 90.

Kuri Stade Régionale y’i Musanze, Ubworogerane kandi Musanze FC yanganyije na Mukura Victory Sports et Loisirs igitego 1-1. Muhire Anicet “Gasongo” yari yafunguye amazamu ku munota wa 62, igitego cyaje kugomborwa na Abdul Jalilu ku wa 90.

Ni mu gihe Muhazi United Muhazi United ibifashijwemo na Kagaba Nicholas yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0.

Umukino wari uteganyijwe gutangira saa Moya Zuzuye kuri Kigali Pelé Stadium, wagombaga guhuzaga APR FC na Gasogi United wahagaritswe ugeze ku munota wa 15 kubera ko ikibuga cyari cyuzuyemo amazi bigatuma umupira utava aho uri bitewe n’imvura yaguye, byari bikiri ubusa ku busa.

Uyu mukino kandi wari wabanje gutindaho iminota mike ndetse abakinnyi batinze kuva mu rwambariro ngo bishyishye. Nta gihindutse uyu mu mukino uzasubukurwa mu masaha 24 nk’uko amategeko abiteganya.

Impunduka zikomeye zabaye nyuma y’iyi mikino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona, nuko nyuma y’intsinzi ya Rayon Sports, iyi kipe yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 11 inganya na Police FC ya mbere, ariko abashinzwe umutekano bakaba bazigamye ibitego umunani mu gihe Gikundiro ifite ibitego bine.

Imvura nyinshi yahatirije APR FC na Gasogi United kuva mu kibuga umukino ugeze ku munota wa 15
Imvura yabaye nyinshi kuri Stade ya Kigali Pele
Umukino wa APR FC na Gasogi United wasubitse
Umwanzuro wo gusubika uyu mukino wagizwemo uruhare na ba Kabiteni bombi
Abakinnyi 11 APR FC yari yabanje mu kibuga

Fall Ngagne wa Rayon Sports yongeye gutsinda mu mukino wa gatatu yikurikiranya
Muhazi United yatsinze Rutsiro FC

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda