Rayon Sports yateye intambwe yo gusinyisha umukinnyi Mpuzamahanga wakiniraga ikipe yo muri Turkey

Ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports zihora zinganye zikomeje kurwanira umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi witwa Nshimirimana Jospin wakiniraga ikipe ya Yeni Malatyaspor.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko ni umwe mu bakinnyi bafite impano idashidikanywaho ku buryo buri kipe yose yamwifuza.

Amakuru dukesha Radio 10 mu kiganiro Ten Preview gikorwa na Mucyo Antha na Keza Cedro ni uko Rayon Sports na Kiyovu Sports ziri guhanganira Nshimirimana Jospin wakiniraga ikipe ya Yeni Malatyaspor yo ku Mugabane w’i Burayi muri Turkey.

Hari amakuru avugwa ko Nshimirimana Jospin ashobora kuzahitamo gusinyira Rayon Sports bitewe n’uko abakinnyi barimo Hamiss Cedric, Kwizera Pierrot na Bimenyimana Bonfils bamubwiye ko Rayon Sports ariyo akwiye guhitamo bitewe n’uko izamura impano y’umukinnyi.

Nshimirimana Jospin akina mu kibuga hagati, kuri ubu ikipe ya Yeni Malatyaspor bakaba bagiye gutandukana bitewe n’uko umusaruro we utanyuzwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Related posts

Abakinnyi ba Rayon bijejwe guhozwa amarira bari bamaze iminsi barira

Ikipe y’ Igihugu Amavubi nta mutoza afite araba ayande?

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.