Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mpuzamahanga ukomeye

Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa, CAF, rishyiriye hanze itangazo rivuga ko amakipe adafite ikipe z’abagore atazongera kwitabira amarushanwa yayo guhera umwaka utaha, ikipe ya Rayon Sports yahise isubizaho ikipe y’abagore nyuma y’igihe kitari gito isenyutse.

Kuri ubu, Rayon Sports ikomeje kongera amaraso mashya mu busatirizi bwayo kugira ngo izabashe kwitara neza muri shampiyona.

Iyi kipe y’Igikundiro yamaze gusinyisha rutahizamu mpuzamahanga w’umunya-Kenya witwa Judith Otieni Ochieng wakiniraga Mathare United WFC, amasezerano y’umwaka umwe.

Judith yageze muri iyi kipe ya Mathare mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, aho mu myaka ibiri yari ayimazemo ari we wayitsindiye ibitego byinshi kurusha abandi[top scorer].

Rutahizamu Judith yitezweho gufasha Rayon Sports WFC kuzamuka mu kiciro cya mbere.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Rayon Sports Tv, Judith yatangaje ko yishimiye gukinira Rayon Sports WFC kandi ko yiteguye gushimisha abafana. Yanavuze kandi ko asanzwe azi ko Rayon Sports ari ikipe ifite abafana benshi ndetse ko asanzwe azi Paul Were usanzwe ukinira Rayon Sports Fc.

Uyu rutahizamu aje yiyongera kuri Imanizabayo Florence uherutse gusinyira iyi kipe, avuye muri As Kigali WFC.

Rayon Sports WFC ikomeje imyiteguro ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2022-2023, izatangira kuwa 5 Ukwakira 2022.

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]