Dore utubanga utari uzi niba utera akabariro ntiwishime. Reba uko uzajya ubigenza kuko ni ingenzi kuri wowe utajya wishima mu buriri.

Mu bushakashatsi bwa vuba byagaragaye ko mu bikorwa byose birangwa hagati y’abakundanye cyangwa abashakanye, imibonano mpuzabitsina ari kimwe mu bigomba gukorwa byitondewe kuko uburyo bubi cyangwa bwiza bikozwemo bushobora gukomeza cyangwa bukarimagura imfuruka z’urukundo hagati ya babiri.Ariko rero burya kimwe mu bintu byiza birangwa muri icyo gikorwa ni ibyishimo bisangiwe kuruta ibyishimo by’umwe, niyo mpamvu niba wajyaga ukora imibonano ukumva ntacyo bimaze ukwiye kujya wita cyane kuri ibi bintu by’ingenzi tugiye kukugezaho kugirango usangire ibyishimo bibonerwa mu gutera akabariro hamwe n’umufasha wawe.

  1. Kuganira

Si byiza gutera akabariro mucecetse kuko burya umwe ashobora gucyeka ko undi yarakaye cyangwa akamufata nk’ufite ubugome muri ako kanya. Birushaho kuba byiza iyo mushatse agakuru gasekeje cyangwa ak’urukundo karyohereye mu kaba mukaganiraho, ibi birushaho gutuma buri umwe hagati yanyu aryoherwa kurushaho.

  1. Nta rwitwazo rwo kudatera akabariro rukwiye kubarangwamo

Ugomba kureka no guhagarika impamvu zose zidafatika wifashisha urwanya ko mwatera akabariro, muri zo twavuga nko kwitwaza ko urwaye umutwe, umunaniro n’ibindi. Imibonano mpuzabitsina irwanya umunaniro, ikavura umutwe ndetse ikavura n’ububabare. Ikindi twavuga aha iyo wirinze urwitwazo rwose rudafatika rwatuma mudatera akabariro uba urinze umufasha wawe kuguca inyuma cyangwa kuba yakora igikorwa kigayitse cyo kwkinisha no kwicwa n’ipfa bikunze kugaragara ku bashakanye bimana.

  1. Uko ugaragara imbere y’umukunzi wawe

Waruziko burya amaso n’amazuru ari byo bintu biryoherwa cyane kurusha ururimi?Mu gihe wiyemeje ko mugiye gutera akabariro gerageza uburyo bwose imyambarire yawe mbere y’igikorwa ishimisha ndetse ikanakurura umukunzi wawe mu buryo bwose butuma arushaho kugira ubushake. Gerageza uburyo bwose bushoboka butuma abyiyumvamo ukoresheje imyambarire ndetse n’imibavu akunda.

  1. Gukinga icyumba

Ni byiza gufunga icyumba mbere y’uko mutera akabariro cyane ko bituma nta kibarogoya ndetse mugakora imibonano mpuzabitsina mwumva mutekanye, Ibi birushaho kuba nk’itegeko niba mufite abana, bikaba byiza kurushaho iyo mubanje kubaryamisha mukamenya neza ko basinziriye, haba ari ku manywa mukaba mwarabatoje umuco wo gukomanga mbere yo kwinjira mu cyumba cy’ababyeyi.

  1. Kwiha ingengabihe

Ni byiza kwiha ingengabihe hagati yanyu ku buryo igihe cy’igikorwa nyirizina kigera buri wese yarangije kwitegura, kwambara utwenda dukwiye, no kuba yamaze gutegura twa dukuru twavuze haruguru tubinjiza neza mu buryohe busangiriwe hamwe.

  1. Tinyuka kubwira umukunzi wawe uburyo bw’imibonano mpuzabitsina bukuryohera, mujye munahinduranya mugerageze uburyo butandukanye.

Hari abantu usanga bstinya kubwira abakunzi babo uburyo bw’imibonano (position) ibaryohera. Tinyuka uyibwire umukunzi wawe kuko burya iyo mukoresheje ubundi buryo utiyumvamo biba bivuze ko utageze ku buryohe nyakuri. Mushobora no kujya mugerageza ubundi buryo bushyashya mukumva ahari icyanga kuko ushobora gusanga bimwe mwakoraga birushwa na bimwe mutakoraga.

  1. Byose bijyana n’uburyo mubanye

Biragoye kuba wiriwe utongana n’inshuti yawe ngo nibigera nijoro umusabe gukuramo imyenda. Uburyo mubanyemo bugira uruhare runini mu buryohe mukura muri iyo mibonano mpuzabitsina.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi