Rayon Sports yakoreje Mukura VS ingata

 

Rayon Sports yatsinze Mukura Victory Sports et Loisirs igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Rwanda waberaye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Gatandatu taliki 30 Werurwe 2024.

Ni umukino waje gukinwa havuzwe amagambo menshi ku mpande zombi yaje asanga amateka aya makipe yombi afitanye; bityo umukino urushaho kugira uburemere, n’ubwo hari benshi bemezaga ko udafite kinini usobanuye kuko Igikombe bisa n’aho cyabonye nyiracyo.

I saa Kenda zuzuye, umusifuzi Patrick Ngaboyisonga yatangije umukino, maze Rayon Sports itari ifite abarimo Kapiteni Muhire Kevin itangira isatira izamu rya Mukura ariko Tuyisenge Arsène akabura izamu.

Ku munota wa 11, Kalisa Rachid yashatse gutungura Umuzamu Sebwato Nicholas n’ishoti rikomeye, birangira umupira awushyize muri koruneri yaje kubyara indi ‘coup franc’ ku ruhande rw’ibumoso n’ubwo ntacyayivuyemo.

Ku munota wa 24, Rayon Sports ifite intsinzi 3 mu mikino 5 yaherukaga gukina yahushije uburyo bukomeye. Ni nyuma y’uko Abasore barimo Kalisa Rachid na Mitima Isaac mbere gato y’uko Serumogo Ali azamura umupira imbere y’izamu, ariko Tuyisenge Arsène warebaga izamu ryose atera agashoti gato gasamwa neza na Sebwato.

Ku munota wa 29, Iradukunda Elie Tatou wa Mukura yakoreweho ikosa nko muri metero 25 uvuye ku izamu; ikosa ryavuyemo ‘coup franc’ yaje no kwiterera hejuru gato y’izamu.

Mu minota 30 amakipe yombi yafashe umuvuno wo gutera amashoti aturutse inyuma y’urubuga rw’amahina mu bihe bitandukanye; Kalisa Rachid, Bugingo Hakim na Iraguha Hadji ku runde rumwe, urundi Elie Tatou na Samuel Pimpong, icyakora nta n’umwe byabashije guhira.

Kugera ku munota wa 42, Rayon Sports yari yihariye umupira nko ku kigero cya 51% kuri 49% bya Mukura Victory Sports et Loisirs.

Mu minota 2 y’inyongera, Mukura yagerageje uburyo bw’igitego, ariko Kubwimana Cedric “Jay Polly” ntibyamukundira, bituma igice cya mbere kirangira bikiri 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ndetse ku munota wa 48 Elie Tatou azamukana umupira uteza akavuyo imbere y’izamu ariko rutahizamu Mohammed Siddy ananirwa kuwushira mu rushundura ba myugariro bawukuraho.

Ku munota wa 55, Bugingo Hakim yazamuye umupira ku ruhande rw’ibumoso maze Ngendahimana Eric ashyiraho umutwe ariko umuzamu unyura hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 60 w’umukino Ngendahimana Eric yaboneye Rayon Sports igitego cya mbere. Ni nyuma ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Bugingo Hakim ku ruhande rw’ibumoso, mbere gato y’uko Ngendahimana ashyiraho umutwe ukagonga umutambiko ugahita winjira mu izamu.

Ku munota wa 65, Charles Bbaale wari umaze gusimbura Rudasingwa Prince yatsinze igitego cya kabiri ariko umusifuzi wo ku ruhande yanzura ko yari yaratiriye.

Ku munota wa 67, umutoza wa Mukura Afhamia Lotfi yakoze impindika akuramo Mohammed Syla, Samuel Pimpong, Nisingizwe Christian na Muvandimwe Jean Marie Vianney; ashyiramo Nsabimana Emmanuel “Balotelli”, Hakizimana Zuberi, Ronnie Bruno na Mahoro Fidéle.

Nyuma yo kwinjiza mu kibuga Youssef Rharb Rayon Sports yongeye gusubirana n’ubwo Mukura VS yashakaga kwishyura.

Ku munota wa 90+1, Bruno Ronnie yazamuye umupira muri koruneri Nisingizwe Christian ateye n’umutwe umupira ujya hanze.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Mukura igitego 1-0 bituma igira amanota 48 ku mwanya wa Kabiri, mu gihe Mukura VS yagumanye amanota 39. Ku munsi wa 26 wa Shampiyona Mukura VS izakirwa na Muhazi United, mu gihe Rayon Sports izakira Etincelles FC.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura Victory Sports et Loisirs

Sebwato Nicholas

Ngirimana Alexis
Ciza Jean Paul
Kayumba Soter
Muvandimwe Jean Marie Vianney

Mahoro Fidéle
Ndayogeje Etienne
Samuel Pimpong

Iradukunda Elie Tatou
Kubwimana Cedric “Jay Polly”
Mohammed Siddy Syla

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports

Khadime Ndiaye

Mitima Isaac
Nsabimana Aimable
Ngendahimana Eric

Serumogo Ali Omar
Bugingo Hakim
Kanamugire Roger
Kalisa Rachid
Iraguha Hadji

Tuyisenge Arsène
Rudasingwa Prince

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe