Agahinda gashira akandi ari ibagara.”Nyuma y’igihe gito afunguwe umukinnyi Dani Alves agiye gusubira mu nkiko.

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Dani Alves nyuma yuko afunguwe ku byaha byo gufata ku ngufu kuri ubu agiye kujyanwa mu nkiko kubera ibindi byaha bijyanye n’indirimbo.

 

Kuwa mbere w’iki Cyumweru gishoje ni bwo uyu mugabo wakiniye amakipe arimo FC Barcelona na Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu ya Brazil, yavuye muri Gereza.

Byari nyuma yuko taliki ya 22 Gashyantare 2024, ubushinjacyaha bwo muri Espagne bwahamije uyu mukinnyi icyaha cyo gufata ku ngufu umugore bahuriye mu kabyaniro ka Sutton gaherereye i Barcelone amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yahise afatirwa ibihano byo gufungwa imyaka ine n’amezi atandatu, kumara indi myaka itanu afungishijwe ijisho n’indi icyenda n’igice ategera uwo yakoreye icyaha ndetse akanishyura impozamarira kuri uwo mugore ingana n’ibihumbi 128,5 by’Amayero.

Nyuma baje gufata undi mwazuro ko yishyura miliyoni 1 y’Amayero nk’ingwate ubundi agakurwa muri gereza y’i Barcelona.

Nyuma yuko yishyuye iyi ngwate agasohorwa muri gereza abifashijwemo na bamwe mu bakinnyi ariko mu minsi iri imbere Dani Alaves arasubizwa mu nkiko azira ibijyanye n’umuziki.

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Dani Alves nyuma yuko afunguwe ku byaha byo gufata ku ngufu kuri ubu agiye kujyanwa mu nkiko kubera ibindi byaha bijyanye n’indirimbo.

 

Kuwa mbere w’iki Cyumweru ni bwo uyu mugabo wakiniye amakipe arimo FC Barcelona na Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu ya Brazil, yavuye muri Gereza.

Byari nyuma yuko taliki ya 22 Gashyantare 2024, ni bwo ubushinjacyaha bwo muri Espagne bwahamije uyu mukinnyi icyaha cyo gufata ku ngufu umugore bahuriye mu kabyaniro ka Sutton gaherereye i Barcelone amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yahise afatirwa ibihano byo gufungwa imyaka ine n’amezi atandatu, kumara indi myaka itanu afungishijwe ijisho n’indi icyenda n’igice ategera uwo yakoreye icyaha ndetse akanishyura impozamarira kuri uwo mugore ingana n’ibihumbi 128,5 by’Amayero ariko nyuma baza gufatwa undi mwazuro ko yishyura miliyoni 1 y’Amayero nk’ingwate ubundi agakurwa muri gereza y’i Barcelona.

Nyuma yuko yishyuye iyi ngwate agasohorwa muri gereza ariko mu minsi iri imbere Dani Alves arasubizwa mu nkiko azira ibijyanye n’umuziki.

Muri 2020 nibwo uyu munyabigwi w’umupira w’amaguru ariko akaba ari n’umuhanzi yakoze indirimbo yise ‘Avião’ irimo ubutumwa bujyanye no kunyomoza amakuru atariyo avugwa kuri COVID-19 ayikoreye Umuryango w’Abibumbye (UN).

Muri iyi ndirimbo ariko hari harimo n’abandi bahanzi b’iwabo muri Brazil gusa nyuma agiye kuyitanga muri UN yakuyemo amazina ya bamwe none nibo batanze ikirego bavuga ko ibi ari ukubiba ibihangano byabo mu gihe amazina yabo atigeze avugwa.

Nk’uko ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne kibyandika, Dani Alves azitaba urukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga dore ko atemerewe kurenga muri Espagne nubwo yafunguwe.

Uyu ni umwe mu bakinnyi bagize inzira nziza mu mikinire y’umupira w’amaguru mu buzima bwabo ariko akaba akomeje kugenda mu nzira zigoye.

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana