Rayon Sports yacucagiye Addax ibitego 10, naho APR FC yitegura Pyramids iha abakinnyi yari yarataye ubusabane imbere ya Marines

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yatsinze Marines FC ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti APR FC yashyizeho mu rwego rwo kurushaho kwitegura imikino ibiri ya CAF Champions League ifitanye na Pyramids yo mu gihugu cya Misiri, mu gihe Rayon Sports yo yanyagiye Addax ibitego 10-1.

Umukino wa Mbere ni uwabereye kuri Stade Ikirenga iri i Shyorongi, ku kibuga APR FC isanzwe ikoreraho imyitozo, kuri uyu wa Gatandatu taliki 31 Kanama 2024.

Uyu mukino wagaragayemo abakinnyi bashya ku ruhande ry’ikipe ya APR FC. Ni mu gihe kandi abakinnyi 7 bayo bari mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yerekeje muri Libye, n’ibindi bihugu nka Pavelh Ndzila uri kumwe na Congo Brazzaville na Mamadou Sy uri kumwe na Mauritanie, bityo abandi bafata imyanya yabo muri 11.

Umutoza w’Umunya-Sérbie, Darko Nović yari yahisemo kubanza Ishimwe Pierre mu biti by’izamu; Ndayishimiye Dieudonne Fils Nzotanga, Byiringiro, Alioum Souané na Taddeo Lwanga mu bwugarizi; Mugiraneza Frodouard, Richmond Nii Lamptey na na Nwobodo Chidiebere Johnson mu kibuga hagati; mu gihe Tuyisenge Arsène, Godwin Odibo na Victor Mbaoma Chukwuemeka bari bayoboye ubusatirizi.

Ku ntebe y’abasimbura hari abakinnyi bane bonyine bagizwe n’Abanyarwanda, Kwitonda Alain “Bacca”, Niyibizi Ramadan; Umunya-Mali, Muhamadou Lamine Bah ndetse n’Umunya-Cameroun, Bemol Apam Assongwe.

Umukino ugitangira, ku munota wa 11 wonyine, Tuyisenge Arsène yari yamaze kunyeganyeza inshundura ku mupira yari ahawe Nwobodo Chidiebere Johnson.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48 w’Umukino, Rutahizamu Victor Mbaoma Chukwuemeka yashyizemo igice cya kabiri kuri penaliti.

Umutoza Darko Nović yaje gukora impunduka avanamo abakinnyi batatu ari bo Richmond Nii Lamptey, Godwin Odibo na Victor Mbaoma Chukwuemeka, yinjizamo Niyibizi Ramadhan, Kwitonda Alain Bacca na Muhamadou Lamine Bah.

Aha ni ho Marines FC yaje kubonera igitego kimwe cyo kwishyura, ariko umukino urangira bikiri 2-1, APR FC ikomeza kwitegura neza.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports FC yari yakiriye Addax FC, maze Rayon Sports FC iyitsinda ibitego 10-1 ku kibuga cyo mu Nzove.

Muri ibi bitego 10, rutahizamu Adama BAGAYOGO yatsinzemo ibitego 3, Charles BBAALE na Paul JESUS buri umwe atsinda bibiri, naho Justin IKUNDABAYO, Omar GNING na Fiston ISHIMWE batsinda igitego kimwe buri umwe.

Iyi kipe abakunzi bayo batazira Gikundiro irakurikizaho Mukura kuwa Gatandatu taliki 5 Kanama 2024 i Nyanza, hizihizwa imyaka Umujyi wa Nyanza imaze ishinzwe.

APR FC yatsinze Marines FC ibitego 2-1!
Adama Bagayogo [ibumoso] yatsinze ibitego 3, akomeza gushimangira ko ari umukinnyi wo kwitega!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda