Itegeko rirengera abahanzi ritishimiwe  na benshi  ryogeye kuganirwaho n’inzego zibishinzwe

Abayobozi b’inama y’igihugu y’abahanzi bari kumwe n’aba za Federasiyo zitandukanye bahuye baganira n’inzego zinyuranye za Leta ku itegeko rishya rireba abahanzi ritishimiwe na benshi.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa 30 Kanama 2024 hateranye inama yahujeyarimo Blaise Ruhima wari uhagarariye RDB, Minisiteri y’ubucuruzi yari ihagarariwe na Mugemana Jean na Minisiteri y’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi yari ihagarariwe na Umutoni Sandrine.

Aba bose bari bateraniye mu nama yo kwiga ku ngingo z’amategeko abahanzi bagaragaje ko zivogera uburenganzira bw’umuhanzi ku gihangano cye.

Niragire Marie France uhagarariye Inama y’Igihugu y’abahanzi yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku kwiga kuri iri tegeko, kureba inenge rifite ndetse no kurebera hamwe uko zakosorwa.

Yunzemo ko abahanzi bishimiye intambwe yatewe hakajyaho itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge, ahamya ko mu itegeko harimo ingingo zirengera abahanzi zizanabafasha kubyaza umusaruro ibyo bakora.

Zimwe mu ngingo ziri mu itegeko ryahagurukije abahanzi batandukanye barimo na Tom Close, zirimo iya 301 igaruka ku bwisanzure mu ikinwa ry’igihangano mu ruhame.

Related posts

Miss Muheto Divine biravugwa ko ashobora kwamburwa ikampa rya Nyampinga w’ u Rwanda dosiye yiwe yashyikirijwe  ubushinjacyaha.

Murungi Sabin yongeye kugaragara nyuma y’igihe atagaragara mu kiganiro abamukunda bongeye guhuza ibiganza bakoma amashyi

Barapfa iki? Byakomeye Hagati ya Mutesi Scovia na Bishop Dr. Rugagi