Umurundikazi IRACAMPA yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije mu ndirimbo yise “Ijuru riratabaye”.

 

Umurundikazi akaba n’umuhanzikazi IRACAMPA Eline atanga ubutumwa muri iyi ndirimbo buvuga ko ibibazo waba urimo byose udakwiye guhungabana kuko Imana yumva kandi igatabara vuba.

Iyi ndirimbo igaragara ku rukuta rwe rwa YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye wanditse “IRACAMPA Eline”.

IRACAMPA Eline ni muhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho afatanya n’umugabo we, Jean Pierre NDAYIKENGURUKIYE ahamya ko intego y’umuziki we ari ukwamamaza inkuru nziza ya Yesu ndetse akanabwira abantu kwiringira Imana kuko ngo ntakiyinanira.

Akomeza avuga ati: ” Intego yanjye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni ukubwira abantu Ko Imana yumva ugusenga kw’abantu bayo, ikindi ibikorwa byiza umuntu w’Imana akora biribukwa, Imana ikabimuhembera kandi akiriho. Ati: “kurya Imana yabwiye Morodekayi ngo Humura Ubuntu bwawe bwagiye buba urwibutso imbere yanjye…..”.

Uyu muhanzikazi avuga ko yatangiye kuririmba kuva akiri umwana mu ma korari atandukanye yo muri Anglicane yo mu Burundi, ubu akaba asigaye abarizwa mu itorero rya Pentecote, yarigiyemwo igihe yubakaga urugo ( Mariage) kuko umutware we ari ho yari asanzwe asengera ubu bakaba batuye mu gihugu cy’Ubufaransa aho bakomeje gukorera umurimo w’Imana.

Usibye iyi ndirimbo, Ijuru riratabaye, bafite n’izindi ndirimbo zigera kuri makumyabiri n’imwe(21)aha twavugamo nka Mpwemu Yera, Yesu avukiye i Betelehemu, Irabishikije, Umwami w’abami, n’izindi. Muri izo ndirimbo harimo cumi n’ebyiri(12) zifite amashusho n’izindi Umunani ziri mu majwi.

 

Kanda kuri iyi link urebe indirimbo Ijuru riratabaye.

Related posts

Rev Past.Dr Antoine Rutayisire avuga ko Korali z’ ubu arizo zirimo ubusambanyi bwinshi kurusha andi yose

Papa Fransisiko yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare

“Imana inganiriza buri munsi kandi ibyo inshyira ku mutima mba ngomba kubigeza ku bantu” umuhanzi Enock yashyize hanze indirimbo nshya