Atunze akayabo k’arenga ibihumbi $435.6,byinshi ku buzima n’ibigwi bya Runtown uri kubarizwa mu Rwanda

 

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Nzeli 2024, nibwo icyamamare mu muziki wa Nigeria, Runtown, yaraye asesekaye mu Rwanda aho yitabiriye umusangiro wa ‘Silver Gala’ wateguwe n’umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Sliver.

Douglas Jack Agu umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi muri Nigeria wamenyekanye nka Runtown, yavutse tariki 19 Kanama 1989, avukira muri Leta ya Enugu ho muri Nigeria.

 

Runtown yize amashuri ye abanza mu mujyi wa Lagos gusa mu mwaka wa 2007 baza kugira ibyago byo gupfusha Papa we, bituma we na Mama we bahita bimukira mu mujyi wa Abuja.

 

Ubwo bageraga muri uyu mujyi muri uyu mwaka nibwo yahise yinjira mu muziki, ahita ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Runtown’ abifashijwemo n’umu-producer witwa ‘Soge’.

 

Amaze kubona ko iyi ndirimbo yakunzwe na benshi ndetse ko ishobora kumufungurira amarembo yahise asubira i Lagos atangira gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Timaya.

 

Mu mwaka wa 2008, yaje gufatanya n’inshuti ye yitwa ‘Phyno’ bashinga ‘label’ yitwa ‘Penthauze’ i Lagos, ari naho yakomereje umuziki we asohoreramo indirimbo ebyiri gusa zitwa ‘Party Like Its 1980’ na ‘Activity Pikin’.

 

Icyakora iyi label yaje kugira imbaraga nkeya birangira ayivuyemo asinya amasezerano mu yindi nshya yitwa ‘Eric-Many Entertainment’ mu mwaka wa 2014.

 

Muri uyu mwaka kandi nibwo yaje kujya ku ishuri riherereye muri New York, aho yize ibijyanye no gutunganya imideli no kuyimurika.

 

Nyuma yo gusoza aya masomo yaje kugaruka mu muziki ndetse mu mpera za 2015 yaje gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Gettho University’ yariho indirimbo 17, zagaragayeho abahanzi bakomeye barimo Davido na Wizkid.
Iyi album ikaba yarakunzwe ku rwego rwo hejuru ku buryo yatumye ahita aza ku rutonde rw’abahanzi batanu bumviswe cyane muri Nigeria, ari nako yinjiza akayabo.

Muri Kamena 2018, Runtown yaje kugira ubwumvikane na ‘Eric-Many Entertainment’ basesa amasezerano bari bafitanye, ahita ashinga ‘label’ ye ayita ‘Soundgod Music Group’.

 

Muri uyu mwaka kandi yatangije umushinga wo gufasha witwa ‘WANA’ wari ugamije guteza imbere uburezi no kwigisha Abanya-Afrika kugerageza kwihangira udushya, gufasha imfubyi no kubaka ibikorwa remezo.
Ibihembo yegukanye:

Mu 2014 yegukaye igihembo cy’indirimbo yakunzwe yahuriwemo n’abahanzi, mu bihembo bya ‘Gallardo Nigeria Entertainment Awards.
Mu 2017 kandi yegukaye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka, mu bihembo bya ‘Ghana Music Awards’.

 

Mu 2017 yongeye kwegukana igihembo cy’indirimbo y’umwaka yakunzwe ihuriweho n’abahanzi, mu bihembo bya ‘Soundcity Music MVP Awards’.
Muri uyu mwaka kandi yegukaye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka, mu bihembo bya ‘Ghana-Naija Showbiz Awards’, n’ibindi bitandukanye.

 

Runtown akaba abarirwa ko atunze akayabo k’arenga ibihumbi $435.6.
Kugeza ubu uyu muhanzi ari mu Rwanda aho yitabiriye umusangiro witwa ‘Silver Gala’ wateguwe n’umubyinnyi mpuzamahanga ‘Sherrie Sliver’, ugamije gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wa ‘Sherrie Sliver Foundation’.

Related posts

Gloria Bugie wateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga ugiye gukorana indirimbo na Israel Mbonyi ni muntu ki?

Umwe mu bavanga muziki mu Rwanda arashinjwa ubwambuzi

Umuhanzi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida yagiriye inama abagabo bihagararaho bakanga kurira