Rayon Sports Isosi Imenetsemo Inshishi, Ibyo Gukinira Kwitara nabyo Bitewe Utwatsi.[INKURU].

Aba Rayon Isosi Yabo Yamenetsemo Inshishi Ibyo gukinira ku itara biterwa utwatsi ku mukino bafitanye na APR FC mu gikombe cy’amahoro.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko ubu amakipe atacyemerewe guhindura amasaha n’umunsi w’imikino usibye igihe habaye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Rayon Sports ni ikipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda kuburyo baba bifuza gukina abakunzi bayo bayishyigikiye umunota ku munota.

Kenshi na Kenshi abakunzi biyi kipe bakunda kuvuga ko aribo bafana bamebere mu Rwanda ibyo bakabigaragaza iyo baje gushyigikira ikipe yabo uburyo baba bafana gusa iyo imikino ibaye mu masaha yakazi usanga bagabanutse ari nayo mpamvu bamaze iminsi basaba kujya bakina nyuma yamasaha yakazi nka saakuminebyiri z’umugoroba.

Kuri ubu Mu gihe amakipe atandukanye yari amaze iminsi asaba guhindurirwa amasaha n’iminsi y’imikino rimwe na rimwe akanabyemererwa kubera impamvu zitandukanye, ubu FERWAFA yamaze gutangaza ko habaye impinduka.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore, yabamenyesheje ko ubu ari FERWAFA yonyine yemerewe guhindura imikino, naho amakipe ashaka gukina Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba akazana ibaruwa igaragaza ko babyumvikanye n’ikipe bazakina.

FERWAFA yavuze ko kandi ikindi gishobora gutuma imikino ihinduka ari igihe hari impamvu zijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, cyangwa se izindi gahunda z’ubuyobozi bw’igihugu.

Iri tangazo rije nyuma y’aho ubwo hamaraga gutangaza gahunda ya ½ mu gikombe cy’Amahoro, aho imikino yose izaba mu mibyizi ku i Saa Cyenda z’amanywa, aho hari amakipe nka Rayon Sports nandi makipe  yari yifuje gusaba ko imikino yayo yimurwa igashyirwa Saa kumi n’ebyiri.

Rayon Sports izakina na APR FC kuwa gatatu w’icyumweru gitaha saacyenda kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Related posts

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi